Yanditswe Mar, 18 2023 14:21 PM | 55,895 Views
Kuri uyu wa
Gatandatu, Minisitiri w’Umutekano
w’imbere mu Bwongereza Suella
Braverman yagize mu Rwanda mu ruzinduko
rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.
Akigera ku Kibuga cy’indege yakiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair.
Uru ruzinduko rugamije gukomeza ibiganiro na Leta y’u Rwanda ku masezerano y’iterambere harimo n’ikibazo cy’abimukira.
Gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro binjira mu gihugu cy’u Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, kuko bahura n’ibibazo bitandukanye igihe batarahabwa ubuhungiro.
Gusa iki cyemezo cyakomwe mu nkokora n’inkiko zo mu Bwongereza kuko abimukira ba mbere baba baraje mu Rwanda mu kwezi kwa 6 umwaka ushize, ariko mu mpera z’umwaka ushize inkiko zo mu Bwongereza zanzuye ko impungenge zagaragajwe kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda nta shingiro zifite.
Uyu muyobozi kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aherekejwe n’Umujyanama muri Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukaruliza Monique n’abandi bayobozi bo muri ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda.
Yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko amacakubiri yazanywe n’ubukoroni maze agahabwa intebe n’ubutegetsi bwariho muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu 1994.
Mu bindi bikorwa yakoze harimo kandi gusura umudugudu ugizwe n’inzu ziciriritse zirimo kubakwa Nyarugenge mu Murenge wa Kigali i Karama ahazwi nka Norvege.
Ni umudugudu ufite umwihariko wo kuba inzu ziwugize zubakishijwe ibikoresho byakozwe mu buryo bwo kurengera ibidukikije.
Minisitiri Suella Braverman yasuye kandi ikigo cy’ikoranabuhanga cya Norrsken cyubatse mu Mujyi wa Kigali.
Ni ikigo gifasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabunanga kugira ngo ishobore kuvamo imishinga ihindura ubuzima bw’abaturage.
Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo
Nov 20, 2024
Soma inkuru
DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika (Amafoto)
Nov 20, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa
Nov 20, 2024
Soma inkuru
Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho
Nov 19, 2024
Soma inkuru
Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi mu kwihutisha iteramb ...
Nov 19, 2024
Soma inkuru
Amajyaruguru: NEC yashimiye abatuye iyi Ntara uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'ay' ...
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutunganya imyanda
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Abakoresha umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga babangamiwe n'uko udacaniye
Nov 18, 2024
Soma inkuru