AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Muri Nyagatare haravugwa ikibazo cy’umuceri weze kugeza ubu ukaba utarabonerwa isoko

Yanditswe Jul, 27 2021 13:32 PM | 35,174 Views



Mu karere ka Nyagatare haravugwa ikibazo cy’umuceri weze mu gihembwe gishize, kugeza n’ubu ukaba utarabonerwa isoko wose ngo ubisikire undi weze muri iki gihembwe.

Gusa ngo kubera gahunda ya Guma mu Rugo, nibura kuri ubu habonetse isoko ry’umuceri ungana na toni zirenga 500  ugaburirwa imiryango yo muri aka karere yahuye n’ingaruka za guma murugo.  

Mu gihembwe cy’ihinga gikurikirwa n’iki kiriho nacyo kigana ku musozo, umuceri ungana na toni 4200 niwo wakiriwe n’uruganda Nyagatare Rice Cooperative, ari narwo ruganda rukumbi rwakira  umuceri wose w’abaturage muri aka karere.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’uru ruganda igaragaza ko kuri ubu  mu bubiko rubitse toni zikabakaba 3000 zitarabona isoko.

Ibi bivuze ko toni igihumbi na magana abiri arizo kugeza ubu zabonewe isoko, aho  tonni 560  muri zo zose Leta yaziguze ku ruganda kugirango zigoboke imiryango itishoboye muri gahunda ya guma  murugo muri aka karere kubera icyorezo cya Covid 19, naho izindi toni zisigaye kuri zo zari zaragurishijwe mu bundi buryo busanzwe.

Basabira Laurent umuyobozi w’uruganda Nyagatare Rice Cooperative ashimangira ko kuba barahawe isoko ry’umuceri ugoboka abaturage, hari icyo byagabanije ku kibazo cy’isoko risanzwe ridahagije   

Ikibazo uyu muyobozi agaragaza kikibakomereye ni ukubona isoko rindi ry’uriya muceri usigaye ukiri mwinshi, mu gihe kandi bagomba kwakira n’umushya.

Ku ruhande rw’abahinzi b’umuceri bagemurira uru ruganda, bo bavuga ko bahangayikishijwe n’uko rutaratwara umuceri wabo mushya weze ariko bakabihuza n’uko ibiciro fatizo by’umuceri  w’iyi sezo bitarashyirwa ahagaraga, n’ubwo n’ibyari bisanzweho ngo batabyemera neza bitewe n’uko igiciro cyibyo bashora mu ihinga cyazamutse

Rurangwa Stephen, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, arizeza abahinzi ko umuceri bejeje  utazaburirwa isoko, ndetse ko hari imikoranire n’uruganda ruwakira kugirango habeho gushakira hamwe iryo soko.

Mu karere ka Nyagatare umuceri uhingwa mu byanya birimo, Kagitumba, Muvumba na Rwangingo.

Impamvu ituma abahinzi  bahitamo gukorana n’ururuganda rwaha Nyagatare gusa ni uko ari rwo rufite ubushobozi bwo kubatwarira umusaruro  wabo  wose,  kuko inganda zituruka hanze y’akarere zibasaba kubaha muke  kandi nazo zikagorwa n’ibiciro byingendo.  

Maurice Ndayambaje




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage