Yanditswe Nov, 05 2018 21:40 PM | 13,680 Views
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge iravuga ko kuba mu muryango
nyarwanda hakiri ibikomere byatewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo kandi hamwe na
hamwe hakaba hakigaragara ingengabitekerezo ya jenoside, biri mu bigikoma mu
nkokora inzira y'ubumwe n'ubwiyunge
Muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018, komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yagejeje ku nteko rusange ya Sena yahereye ku ishushusho rusange y’ubumwe n’ubwiyunge, aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 93,9%. N’ubwo icyo gipimo gisa n’igihagaze neza Musenyeri John Rucyahana, Perezida w’iyo Komisiyo avuga ko hari ibigikoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge busesuye. Yagize ati, "Nubwo igengabitekerezo ya jenoside igabanyuka iracyakomeza kugaragara.Icya 1:hari bamwe mu bayanyarwanda bakirebera mu ndorerwamo z'amoko, harimo n'abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Icya gatatu turacyafite ingaruka n'ibikomere by'amateka mabi yaranze u Rwanda akanarugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.''
Bamwe mu basenateri bari muri iyo nteko rusange bashima intambwe yatewe ariko bagasanga hari ibikwiye kwitabwaho kurushaho kugira ngo bitazakomeza kuba inzitizi z'ubumwe n'ubwiyunge:
Mu bindi bigikoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko
byagaragajwe n’ubushakashatsi, ni imiryango ishingiye ku madini n’amatorero,
aho muri bene iyo miryango, 36 yakoreweho ubushakashatsi, itatu ariyo yagaragayemo
amacakubiri ashingiye ku myemerere ariko abacukumbuye icyo kibazo bakaza
kuvumbura ko gishingiye ku nyungu bwite za bamwe mu bayobora ayo madini.
Haracyari kandi n'imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ndetse n'imitungo yangijwe muri jenoside itaratangirwa indishyi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru