AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

NURC: Ibikomere n'ingengabikerezo ya jenoside bibangamira ubumwe n'ubwiyunge

Yanditswe Nov, 05 2018 21:40 PM | 13,680 Views



Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge iravuga ko kuba mu muryango nyarwanda hakiri ibikomere byatewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo kandi hamwe na hamwe hakaba hakigaragara ingengabitekerezo ya jenoside, biri mu bigikoma mu nkokora inzira y'ubumwe n'ubwiyunge

Muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018, komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yagejeje ku nteko rusange ya Sena yahereye ku ishushusho rusange y’ubumwe n’ubwiyunge, aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 93,9%. N’ubwo icyo gipimo gisa n’igihagaze neza Musenyeri John Rucyahana, Perezida w’iyo Komisiyo avuga ko hari ibigikoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge busesuye. Yagize ati, "Nubwo igengabitekerezo ya jenoside igabanyuka iracyakomeza kugaragara.Icya 1:hari bamwe mu bayanyarwanda bakirebera mu ndorerwamo z'amoko, harimo n'abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Icya gatatu turacyafite ingaruka n'ibikomere by'amateka mabi yaranze u Rwanda akanarugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.''

Bamwe mu basenateri bari muri iyo nteko rusange bashima intambwe yatewe ariko bagasanga hari ibikwiye kwitabwaho kurushaho kugira ngo bitazakomeza kuba inzitizi z'ubumwe n'ubwiyunge:

Mu bindi bigikoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi, ni imiryango ishingiye ku madini n’amatorero, aho muri bene iyo miryango, 36 yakoreweho ubushakashatsi, itatu ariyo yagaragayemo amacakubiri ashingiye ku myemerere ariko abacukumbuye icyo kibazo bakaza kuvumbura ko gishingiye ku nyungu bwite za bamwe mu bayobora ayo madini.

Haracyari kandi n'imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ndetse n'imitungo yangijwe muri jenoside itaratangirwa indishyi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage