Yanditswe May, 26 2022 09:13 AM | 123,117 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye
guhamagarira Abanyafurika kubakira ku masomo yatanzwe n’icyorezo cya COVID19
bityo bagaharanira kwigira no kwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo
kuko akimuhana kaza imvura ihise.
Hari mu nama yamuhurije hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu mu Isi, World Economic Forum 2022.
Ni inama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Hage Geingob wa Namibia, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Dr. Lazarus Chakwera wa Malawi ndetse na Visi Perezida wa Tanzania Dr. Philip Isdor Mpango.
Perezida Kagame yagarutse ku masomo Afurika ikwiye gukura mu kaga k’imyaka 2 icyorezo cya COVID19 cyimaze. Aha umukuru w’igihugu yibukije ko mu gihe inkingo zari zimaze kuvumburwa ibihugu bikize byabwiye ibikennye birimo na Afurika nta kimwaro biti mutegereze tubanze dukingire abaturage bacu tuzabahe izizasaguka.
Yavuze ko iyo mvugo ubwayo isobanuye byinshi birimo isomo rikomeyen ryo gukangura Abanyafurika ngo bakanguke bagire icyo bakora mu byo bafitiye ubushobozi badakora.
Perezida Kagame yashimangiye ko abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo bafite badategereje akimuhana.
Muri iki kiganiro cyibanze ku ruhare rwa Afurika mu miyoborere mishya y’Isi muri iki gihe, Perezida Kagame yavuze ko abanyafurika bagomba guhindura imyumvire kuko ntawundi uzabagirira impuhwe kurusha bo ubwabo nkuko bamaze imyaka itari mike babyibeshyaho. Yavuze ko ari yo mpamvu ku rwego rw’umugabane hatangiye gukorwa ibitari bike mu rwego rwo guharanira kwigira.
Icyakora nanone aha Umukuru w’igihugu yashimangiye ko kwigira kwa Afurika bitavuze ko Afurika igomba kuba nyamwigendaho ko ahubwo bisobanuye kwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira iby’ibanze ibindi bikaza nyuma.
Aha i Davos kandi kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame yabonanye kandi anagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye za leta, abikorera n’imiryango mpuzamahanga barimo Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, Giannia Infatino, Umuyobozi mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi World Economic Forum ari nawe warishinze Prof. Klaus Schwab ndetse na Dr. Albert Bourla, Umuyobozi mukuru akaba na Perezida wa Kompanyi y’Abanyamerika Pfizer ikora imiti, inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru