Perezida Kagame asanga kwigira kwa Afurika bitavuze ko iba nyamwigendaho

AGEZWEHO

  • BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi – Soma inkuru...
  • Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga kwigira kwa Afurika bitavuze ko iba nyamwigendaho

Yanditswe May, 26 2022 09:13 AM | 122,353 ViewsPerezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhamagarira Abanyafurika kubakira ku masomo yatanzwe n’icyorezo cya COVID19 bityo bagaharanira kwigira no kwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Hari mu nama yamuhurije hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu mu Isi, World Economic Forum 2022.

Ni inama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Hage Geingob wa Namibia, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Dr. Lazarus Chakwera wa Malawi ndetse na Visi Perezida wa Tanzania Dr. Philip Isdor Mpango.

Perezida Kagame yagarutse ku masomo Afurika ikwiye gukura mu kaga k’imyaka 2 icyorezo cya COVID19 cyimaze. Aha umukuru w’igihugu yibukije ko mu gihe inkingo zari zimaze kuvumburwa ibihugu bikize byabwiye ibikennye birimo na Afurika nta kimwaro biti mutegereze tubanze dukingire abaturage bacu tuzabahe izizasaguka.

Yavuze ko iyo mvugo ubwayo isobanuye byinshi birimo isomo rikomeyen ryo gukangura Abanyafurika ngo bakanguke bagire icyo bakora mu byo bafitiye ubushobozi badakora.

Perezida Kagame yashimangiye ko abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo bafite badategereje akimuhana.

Muri iki kiganiro cyibanze ku ruhare rwa Afurika mu miyoborere mishya y’Isi muri iki gihe, Perezida Kagame yavuze ko abanyafurika bagomba guhindura imyumvire kuko ntawundi uzabagirira impuhwe kurusha bo ubwabo nkuko bamaze imyaka itari mike babyibeshyaho. Yavuze ko ari yo mpamvu ku rwego rw’umugabane hatangiye gukorwa ibitari bike mu rwego rwo guharanira kwigira.

Icyakora nanone aha Umukuru w’igihugu yashimangiye ko kwigira kwa Afurika bitavuze ko Afurika igomba kuba nyamwigendaho ko ahubwo bisobanuye kwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira iby’ibanze ibindi bikaza nyuma.

Aha i Davos kandi kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame yabonanye kandi anagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye za leta, abikorera n’imiryango mpuzamahanga barimo Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, Giannia Infatino, Umuyobozi mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi World Economic Forum ari nawe warishinze Prof. Klaus Schwab ndetse na Dr. Albert Bourla, Umuyobozi mukuru akaba na Perezida wa Kompanyi y’Abanyamerika Pfizer ikora imiti, inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Divin UWAYOBa uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya b’u Bushinwa na Malawi

Perezida Kagame yakiriye abantu 26 bo mu muryango w'abayobozi bakiri bato

Hari ibigo bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu- Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba AGRA

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi

Perezida Kagame yahuye na Chancelier w'u Budage