AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga kwishyira hamwe kwa EAC ari byo byatuma itsinda COVID19

Yanditswe May, 12 2020 21:40 PM | 31,649 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko gutahiriza umugozi umwe ari byo bizatuma Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ayoboye muri iki gihe utsinda icyorezo cya COVID-19.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu nama y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa Kabiri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku nshuro ya Mbere nyuma yo kwaduka icyorezo cya COVID-19, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bateranye basuzuma uko iki cyorezo gihagaze mu bihugu bigeze uyu muryango. Iyi nama yagiye isubikwa mu  bihe no mu buryo butandukanye ntiyagaragayemo abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi.

Ikibazo cy’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka mu karere ka Afirika y’Iburasirazuba cyafashe umwanya w’ingenzi mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kabiri.

Imyanzuro ibiri kuri 15 yafatiwe muri iyo nama yari iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari na we uyuboye umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba muri iki gihe,yagarutse kuri iyo ngingo.

Abakuru b’ibihugu banzuye ko gusangira amakuru ari ingenzi mu bihe by’amage by’umwihariko mu gihe nk’iki cy’icyorezo cya covid 19 basaba abaminisitiri bashinzwe ubuzima,ubucuruzi,ibikorwa remezo n’abashinzwe EAC kurangiza no gutangiza gahunda y’ikoranabuhanga igamije gukurikirana no kugenzura icyorezo cya COVID-19 mu bashoferi b’amakamyo n’abo bakorana,kugira ngo ihite ikoreshwa n’ibihugu bigize uyu muryango.

Abakuru  b’ibihugu kandi basabye imboni zo kurwanya COVID-19 mu bihugu bigize EAC kwiga no kunoza uburyo bwo gupima abashoferi mbere y’uko bahagurika ndetse na buri byumweru 2 bagatanga raporo ku bakuru b’ibihugu .

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugubitabiriye iyi nama, yagaragaje ko ikibazo cy’amakamyo yambukiranya imipaka gikwiye kwitonderwa ndetse yerekana ko ari cyo cyatumye imibare y'abarwaye koronavirusi mu Rwanda yiyongera.

Yagize ati “Imibare ya nyuma yagiye yiyongera ni iy’abatwara amakamyo.Ni yo mpamvu dushishikajwe no gukorana n’akarere kugira ngo turebe uburyo buhamye twahangana n’iki kibazo “

Ikindi kitaweho cyane nk’uko bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni ukuzahura ubukungu.

Nyuma yo kubona ko inzego z’ubukungu z’ingenzi nk’ubuhinzi,inganda,ubukerarugendo n’izindi, zagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19, abakuru b’ibihugu batanze umurongo ko ibihugu bigomba gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere ikorwa ry’ibintu by’ingenzi nk’ibikoresho byo birimo udupfukamunwa,imiti isukura intoki,amasabune,ibiribwa,imashini zongera umwuka nk’uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Abakuru b’ibihugu basabye ibihugu bigize uyu muryango korohereza abahinzi borozi gukomeza ibikorwa byabo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 na nyuma yaho, gutera inkunga ibikorwa byo kongerara agaciro umusaruro nk’uburyo bwo kuziba icyuho ndetse no gushyiraho uburyo bwo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse guhangana n’ingaruka byasigiwe na COVID19.

Perezida Kagame yashimangiye ko gutahiriza umugozi umwe ari byo bizatuma ibihugu bigize EAC bitsinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ntagushidikanya, iki ni igihe gikomeye mu karere kace ndetse no ku isi yose muri rusange.Turakora uko dushoboye ngo tugabanye ingaruka ku bukungu ku baturage bacu ari na ko turinda ubuzima bwabo.Ariko nk'uko mwabivuze banyakubahwa, ibi bizarushaho gutanga umusaruro nidufatanya. Guhashya iki cyorezo bisaba gukurikirana imigendekere y’ubucuruzi mu karere kacu, dukorana n’abikorera. Aya ni yo mahame y’ingenzi nshaka gutindaho uyu munsi. Iyo umwe mu banyamuryango agizweho ingaruka n’iki cyorezo, twese tuba twugarijwe. Niyo mpamvu tugomba gutahiriza umugozi umwe."

Nyuma yo kugezwaho ishusho y’uko icyorezo cya COVID19 gihagaze, abakuru bashimye ibihugu bigize uyu muryango, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ndetse n’ikigo nyafurika kigenzura indwara (CDC) ku bw'umuhate wabo mu kurwanya COVID-19 ndetse n’ingamba zafashwe mu guhagarika iki cyorezo no kurinda ko gikomeza gukwirakwira mu  karere. 

Ni nyuma  yo kurebera hamwe uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze muri aka karere bagashimira abaminsitiri b’ubuzima, ab’ubucuruzi,ibikorwa remezo n’abashinzwe ibikorwa by’uyu muryango ku bwa agahunda bafashe yo gushyiraho uburyo bwo kurwanya iki cyorezo mu bihugu bigize uyu muryango.

Iyi nama yagiye isubikwe mu bihe no  mu buryo butandikanye ariko muri Werurwe na Gicurasi abaiminisitiri babishinzwe bakoze inama bifashishije ikoranabuhanga baganira ku ngamba zo guhanga n’icyorezo cya COVID-19

Kugeza tariki 11 Gicururasi 2020, mu bihugu 6 bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, abantu 55 ni bo bari  bamaze guhitanwa na COVID-19. Muri rusange abanduye iki cyorezo bari 1,786, abari bakirwaye bari  1,038 bakirwaye mu gihe abakize bari 648.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage