Yanditswe May, 07 2018 22:25 PM | 24,883 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubufatanye mu ikoranabuhanga bugomba gufatwa nk'ubufatanye mu bukungu kugira ngo byombi byunganirane mu kwihutisha iterambere ry'abatuye isi.
Iyi nama ya Transform Africa ihurije i Kigali abagera ku bihumbi 4 barimo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, abikorera cyane cyane abari mu by'ikoranabuhanga baturutse mu bihugu birenga 75. Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe yagaragaje ko umugabane wa Afrika ukeneye ubufatanye ndetse ko ubuhahirane bwabo bukwiye kujyana n'ikoranabuhanga. Ati, ''Igitekerezo nshaka kubasangiza, nuko ubufatanye mu ikoranabuhanga bugomba gufatwa nk'ubufatanye mu bukungu ubwabwo muri rusange...akenshi urujya n'uruza rw'abaza muri afurika banyura hanze yayo mbere yo kuyigarukamo, rimwe na rimwe abantu bakabanza kunyura hanze y'umugabane mbere yuko bagaruka, kuki byose bitakorerwa hano...ntacyo twaba dukoze twishyize hamwe ibi tukabyibagirwa...kuki bitakorwa hatagombye kubaho visa ngo abantu bajye babanza kunyura hanze ya afurika babone kugaruka?''
Rwiyemezamirimo w'umuherwe, Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa yakomoje ku mbogamizi z'umugabane wa afurika zirimo kudahahirana uko bikwiye, gusa anagaruka ku mateka aherutse kwandikirwa i Kigali yashyize iherezo ku mbogamizi z'ubuhahirane bw'ibihugu bigize umugabane. Yagize ati, ''Ibyakozwe n'abakuru b'ibihugu 44 mu minsi ishize biri mu nyungu z'uyu mugabane, ni amateka atazibagirana yandikiwe hano aduha kwigenga. Turabigushimiye Perezida ku bw'iyi ntambwe yatewe. igihe kirageze ngo umugabane wacu utangire guhahirana, igihe kirageze ngo habeho urujya n'uruza ku batuye afurika. uyu munsi dufite ikoranabuhanga ridufasha kuhorerezanya ibicuruzwa, ni igihe cyo gufungura imihora y'ubucuruzi kuko nibwo bucuruzi.''
Umunyamabanga mukuru wa gahunda ya Smart Africa, Hamadou Toure avuga ko nyuma yo kwemeza isoko rusange rihuriweho n'ibihugu bya afurika ubu ari umwanya wo kubihuza n'ikoranabuhanga. Ati, ''Navuga ko nyuma yo gufungura ikirere, ubu hakurikiyeho gufungura imiyoboro y'itumanaho biciye mu ikoranabuhanga. abakuru b'ibihugu byacu gushyiraho isoko rusange rihujwe n'ikoranabuhanga bisobanuye imipaka ntacyo ikivuze. aho intera y'ibyambu igabanuka, aho abaturage, abacuruzi n'abayobozi bashobora guhura bakagira ubuhahirane nta nzitizi. Aho afurika iri hamwe ishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga mu kureshya abashoramari. mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere mu mishinga mito n'iciriritse ijyanye n'ikoranabuhanga hazashyirwamo miliyari 300 z'amadorali ya amerika, aya ni amahirwe muze muyabyaze umusaruro.''
Abagera ku bihumbi 4 baturutse mu bihugu birenga 75 nibo bitabiriye Transform Africa kuri iyi nshuro ifite umwihariko w'ibiganiro byibanda ku isoko rihuriweho na afurika mu by'ikoranabuhanga, inashamikiyeho ibindi bikorwa byiga ku ngingo zitandukanye zirimo ikoranabuhanga no kurikoresha, mu bijyanye n'imari no kubika amakuru.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru