AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

AMAFOTO: Perezida Kagame asanga Afrika igomba gukorera hamwe

Yanditswe Jun, 10 2019 16:09 PM | 11,055 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame yageze i Libreville muri Gabon, aho yahuye na mugenzi we Ali Bongo Ondimba, nyuma aganira n’abanyamakuru mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Gabon, Palais de la Renovation.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kubona umwanya wo gusura Gabon no gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.



Yashimye mugenzi we wa Gabon  uburyo  yitanga afatanya n’abandi bayobozi b’Afrika mu guharanira ko iterambere ry’uyu mugabane rikomeza kujya mbere.

Ku birebana n’isoko rusange rihuza ibihugu by’Afrika, Perezida Kagame  yavuze ko hamaze guterwa intambwe ishimishije, kuko hamaze kuboneka umubare wa ngombwa wo gushyira umukono ku masezerano y’iryo soko rusange, kugira ngo abe yatangira kubahirizwa.

Perezida Kagame kandi ngo asanga  Afrika igomba gukorera hamwe  kubera ko  nta bundi buryo buhari bwo  gukemura ibyo bibazo, uretse gutahiriza umugozi umwe.







Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage