AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva uyobora IMF – Soma inkuru...
  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimiye ikipe y'igihugu y'abagore ya Basketball

Yanditswe Aug, 03 2023 18:14 PM | 39,830 Views



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye n'Ikipe y'Igihugu y'Abagore muri Basketball abashimira ko bageze muri kimwe cya kabiri cy'Igikombe cya Afurika muri Basketball.

Ni igikombe kirimo gukinirwa hano mu Rwanda kuva tariki 28 Nyakanga 2023, kikaba kizasoza tariki 5 Kanama 2023.

Imikino yose irimo gukinirwa muri Kigali Arena.

Ni ubwa mbere ikipe y'Igihugu y'u Rwanda igeze muri kimwe cya kabiri cy'imikino Nyafurika muri Basketball.

Iyi mikino yitabiriwe n'amakipe 12 y'ibihugu ariyo: u Rwanda rwakiriye iyi mikino, Nigeria, Cameroon, Uganda, Mali, DRC, Mozambique, Côte d'Ivoire, Egypt, Angola, Guinea na Senegal.

Amakipe yageze muri kimwe cya Kabiri akaba ari u Rwanda, Nigeria, Senegal na Mali.

Ubwo yahuraga n'Ikipe y'Igihugu, Perezida Kagame bamuhaye impano y'umwenda w'ikipe y'Igihugu wanditseho amazina ye.

Perezida Kagame kandi yakunze kwitabira iyi mikino mu gutera ingabo mu bitugu ikipe y'igihugu.

U Rwanda rwageze muri kimwe cya Kabiri nyuma yo gutsinda Uganda na Côte d'Ivoire.

Ikipe ya Nigeria niyo ifite igikombe giheruka ikaba iri no muzihabwa amahirwe yo kwegukana icy'uyu mwaka.

Perezida Kagame bamuhaye impano y'umwenda w'ikipe y'Igihugu wanditseho amazina ye. Photo: Urugwiro Village

Perezida Kagameyakunze kwitabira iyi mikino mu gutera ingabo mu bitugu ikipe y'igihugu. Aha yarebaga umukino wahuzaga u Rwanda na Angola. Photo: Urugwiro Village

Olivier Uwimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage