AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuyobozi wa USAID Mark Green

Yanditswe Jun, 17 2019 09:03 AM | 4,350 Views



Perezi  wa Republika Paul Kagame kuri iki cyumweru yakiriye mu biro bye umuyobozi wa USAID ku isi Mark Green baganira ku mikoranire y’iki kigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga n’u Rwanda.



USAID ifite  icyifuzo cyo gufasha ibihugu bakorana gucika ku nkunga z’amahanga, ibi bikaba no mu murongo u Rwanda rurimo.

Ubufatanye bwa USAID n’u Rwanda bwibanda ku  buhinzi, umutekano w’ibiribwa , ubuzima n’uburezi.

Muri uyu mwaka ubu bufatanye bwagize agaciro kagera kuri miliyoni 71 z’amadolari y’amerika ni kuvuga asaga miliyari 63 z’amanyarwanda.

USAID kandi yatanze agera kuri miliyoni 32 z’amadolari y’amerika mu rwego rw’ubuzima binyuze mu muryango mpuzamahanga w’iterambere  witwa Chemonics International Inc, mu gufasha mu kwirinda indwara ya malaria na virus itera SIDA no kuvura abahuye n’izo ndwara.

Binyuze kandi muri gahunda ya hinga weze, usaid yatanze miliyoni 11 z’amadolari y’amerika mu gutera inkunga abahinzi ku kuzamura umusaruro wabo mu buryo burambye. Gahunda ya hinga weze ikorerera  mu turere 10 turimo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke and Rutsiro.

Indi mishinga kandi harimo uwa Twiyubake, ugamije gufasha imiryango itishoboye kuzamura imibereho yabo, ni gahunda igera ku miryango  50.000 yo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro na Nyarugenge) n’umushinga wa  Turengere Abana na Gimbuka, ifasha abanyeshuli mu mashuli abanza n’ayisumbuye.

Mak Green arasura ibindi bihugu birimo Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Kenya na Mozambique.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage