Yanditswe Jun, 17 2019 09:03 AM | 4,350 Views
Perezi wa Republika Paul Kagame kuri iki cyumweru yakiriye mu biro bye umuyobozi wa USAID ku isi Mark Green baganira ku mikoranire y’iki kigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga n’u Rwanda.
USAID ifite icyifuzo cyo gufasha ibihugu bakorana gucika ku nkunga z’amahanga, ibi bikaba no mu murongo u Rwanda rurimo.
Ubufatanye bwa USAID n’u Rwanda bwibanda ku buhinzi, umutekano w’ibiribwa , ubuzima n’uburezi.
Muri uyu mwaka ubu bufatanye bwagize agaciro kagera kuri miliyoni 71 z’amadolari y’amerika ni kuvuga asaga miliyari 63 z’amanyarwanda.
USAID kandi yatanze agera kuri miliyoni 32 z’amadolari y’amerika mu rwego rw’ubuzima binyuze mu muryango mpuzamahanga w’iterambere witwa Chemonics International Inc, mu gufasha mu kwirinda indwara ya malaria na virus itera SIDA no kuvura abahuye n’izo ndwara.
Binyuze kandi muri gahunda ya hinga weze, usaid yatanze miliyoni 11 z’amadolari y’amerika mu gutera inkunga abahinzi ku kuzamura umusaruro wabo mu buryo burambye. Gahunda ya hinga weze ikorerera mu turere 10 turimo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke and Rutsiro.
Indi mishinga kandi harimo uwa Twiyubake, ugamije gufasha imiryango itishoboye kuzamura imibereho yabo, ni gahunda igera ku miryango 50.000 yo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro na Nyarugenge) n’umushinga wa Turengere Abana na Gimbuka, ifasha abanyeshuli mu mashuli abanza n’ayisumbuye.
Mak Green arasura ibindi bihugu birimo Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Kenya na Mozambique.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru