Yanditswe Apr, 20 2022 20:43 PM | 85,794 Views
Abatuye
mu Ntara y'Iburasirazuba bibutse ku nshuro ya 28 abagore n'abana bishwe mu gihe
cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Sovu mu karere ka Rwamagana.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yasabye abagize umuryango kwimakaza urukundo no kwitandukanya n'ikibi.
Kuri uyu musozi wa Sovu mu Murenge wa Kigabiro ahahoze ari muri komini Rutonde, Abatutsi bari bahatuye banyuze mu nzira y'umusaraba ndetse bicwa urw'agashinyaguro.
Consesa Kayiraba umukecuru w'imyaka 69 umwe mu bagore barokotse ubwicanyi ndengakamere bwabereye kuri uyu musozi wa Sovu.
Abandi bagore, abana n'abakobwa bashyizwe mu byumba by'amashuri by'ikigo cy'amashuri cya Sovu, interahamwe zibafata ku ngufu, abana bicwa bakubiswe ku nkuta z'amashuri.
Aha hiyongereyeho no kuba muri aya mashuri haratwikirwagamo urusenda kugira ngo Abatutsi bari bahurijwemo babazwe ku buryo bukabije.
Uyu mukecuru warokotse nawe amaze guhohoterwa arasobanura inzira y'umusaraba banyuzemo.
Kuri iyi taliki ya 20 Mata inzego zitandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba zifatanYije n'abatuye Akarere ka Rwamagana kwibuka ku nshuro ya 28 abagore n'abana ndetse n'abakobwa bishwe ndetse bagashinyagurirwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu ntara y'Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette yavuze ko ubu bwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyantege nke bukwiriye kwamaganwa ku mugaragaro, abagifite ingengebitekerezo ya Jenoside nabo bakamaganwa kuko badashyira mu gaciro.
Minisitiri Prof Jeannette Bayisenge yasabye abanyarwanda kurangwa n'urukundo, urubyiruko rukigishwa amateka nyayo ya Jenoside kandi rugaharanira kubaka igihugu, rwirinda abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye abanyarwanda kurangwa n'indangagaciro z'umuco w'abanyarwanda, ndetse asaba ko ibyabaye bikwiye gutanga isomo.
Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zigera kuri 11 ziruhukiyemo imibiri y'abatutsi isaga ibihumbi 83.
Aba bayobozi bakaba bunamiye banashyira indabo ku mibiri y'abana, abagore n'abakobwa baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Sovu.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina muri Kamonyi hashyinguwe imibiri 108
Apr 26, 2022
Soma inkuru
Abarokokeye Jenoside muri Gisagara barasaba abagitoteza abayirokotse kuyoboka inzira y'ubumwe n ...
Apr 20, 2022
Soma inkuru
RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kudahererekanya ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Je ...
Apr 11, 2022
Soma inkuru
Abarorokeye Jenoside muri Paruwasi ya Shagasha baravuga ko bagaruye icyizere cyo kubaho
Apr 11, 2022
Soma inkuru
Huye: Harimo kubakwa inzu 150 zo gutuzamo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
...
Apr 11, 2022
Soma inkuru
Imibiri 315 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro muri Gakenke
Apr 10, 2022
Soma inkuru