Yanditswe Nov, 03 2020 19:58 PM | 166,700 Views
Kuri uyu wa kabiri ikigo cy’ igihu cy’ itangazamakuru RBA cyasinyanye amasezerano y’ ubufatanye n’ uburenganzira bw’ amashusho n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Ni amasezerano y’ imyaka 3 y’amaze igihe ari mu biganiro hagati y’ impande ebyiri, ku ruhande rumwe ikigo cy’ igihu cy’ itangazamakuru RBA yari ihagarariwe n’ Umuyobozi mukuru Arthur Asiimwe, n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari rihagarariwe Rt Brig Gen. Sekamana Jean Damascene.
Kuruhande rwa RBA, Arthur Asiimwe Umuyobozi mukuru wayo yavuze ko usibye kuba umupira w’amaguru ukunzwe mu Rwanda, ukaba ari n’amahirwe agomba kubyazwa umusaruro ku mpande zombi.
Nyuma yaho FERWAFA n’uwahoze ari umufatanyabikorwa wayo wari unafite uburenganzira ku mashusho yaba aya shampiyona y’ ikiciro cya mbere ndetse nandi maruhashanwa ,perezida wa FERWAFA Rt Brig. Gen Sekamana yavuze ko ubu bufatanye buje kongera Agaciro umupira w’ u Rwanda by’ umwihariko abanyamuryango ba FERWAFA muri rusange.
Amsezerano hagati ya RBA na FERWAFA ashyizweho umukono mu gihe benshi bibazaga uko bazitabira imikino mu bihe bidasanzwe byo guhangana na COVID19 ,aya masezerano impande zombi zifata nk' igisubizo fusa ku bijyanye n' imikino ntabwo ariy yose izerakanwa.
Bitandukanye n’amasezerano y’ umufatanyabikorwa wabanjirije RBA we warufite uburenganzira ku mashusho ndetse no ku izana rya shampiyona ari nanryo yatangiraga akayabo k’amafranga, kubirebana n’ amasezerano hagati ya RBA na FERWAFA n’ uburenganzira bw’amashusho gusa mu gihe izina rya shampiyona cg naming right rishobora kwegukanwa na rumwe mu nganda zenga ibyo kunywa.
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru