AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

RBC yagaragaje bimwe mu bituma umubyeyi abyara igihe kitageze

Yanditswe Nov, 18 2021 15:28 PM | 61,580 Views



Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kiravuga ko ikibazo cyo kwandura  mu miyoboro y'inkari n'umuvuduko w'amaraso, aribyo biza ku isonga mu gutuma umubyeyi abyara igihe kitageze, ababyeyi bakaba basabwa gusuzumisha inda kuva bakimenya ko basamye.

Ababyeyi bafite abana bavutse batagejeje igihe, bashima imbaraga leta ishyira mu kwita ku buzima bwabo ndetse n'abaganga batahwemye kubaha icyizere cy'uko abana babo bazabaho.

Ku bitaro bya Kacyiru mu karere ka Gasabo mu cyumba gishyirwamo abana bavutse batagejeje igihe barembye, abenshi mu bana bashyirwa muri iki cyumba baba bafite hagati y'amagarama 700 n'ikilo na 300.

Uwera Noella uyobora servisi y'abana bavutse batagejeje igihe ku bitaro bya Kacyiru, avuga ko hari abo bisaba kwitaho mu buryo bwihariye ndetse n’umubyeyi we agakurikiranwa.

Ati "Hari ababa bafite ibibazo byo kudahumeka neza bakeneye kongererwa umwuka cyangwa izindi mashini zifasha ibihaha byabo, ni ibintu biba bitoroshye kwemeza umuntu ko umwana azabaho, gusa mu byo dukora kugira inama ababyeyi tubaha ubuhamya bw' abandi  bavukanye ibiro bike ariko bakuze bakabaho, aba akeneye kuvurwa nawe mu rundi rwego."

Ababyeyi barimo Tumuhayirwe Tarcilla ufite umwana wavukanye garama 750 akavuka afite amezi 6 bitewe n'ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso avuga ko umwana we yitaweho byatumye kuri ubu bafite ubuzima bwiza.

"Nafashwe no kudahumeka, ndabyimba cyane ngera nko mu biro 100 kandi nari mfite ibiro 70, nagiye kwa muganga barambyaza, umwana avukana garama 750, nta bwo numvaga ko yabaho ariko ubu ubuzima bumeze neza, nshimira leta."

Servisi yihariye yo gufaha abana bavutse batagejeje igihe imaze imyaka 2 mu bitaro bya Kacyiru.

Kuri ibi bitaro, umwaka ushize havukiye abana 6530, muri abo 1252 bavutse batagejeje igihe,129 muri bo bakaba bari bafite munsi ya garama 1000.

CP Dr. Daniel Nyamwasa uyobora ibi bitaro avuga ko hari imbaraga nyinshi zashyizwe mu kwita ku bana bavuka batagejeje igihe.

Yagize ati "Ibikoresho birimo sipapu, ventilator n'aya matara, akenshi mu bitaro by'Akarere ntibiba bihari, twatangiye tubigura ariko nyuma leta iza kudufasha tugera kuri uru rwego, mbere nk'amazi abira akorwa n'imashini twarayikoreraga, ubu dufite imashini zibikora, ibi bitaro bitangira byatangiye ku buvugizi bwa Madamu Jeannette Kagame, urwo rukundo yatweretse, ababyeyi n'abana babo  nibwo natwe muri ibi bitaro dukurikiza."

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC, Dr.Felix Sayinzoga avuga ko ikibazo cyo kwandura zirimo izo mu miyoboro y'inkari ndetse n'umuvuduko w'amaraso, aribyo biza ku isonga mu gutuma umubyeyi abyara igihe kitageze. 

"Icya mbere ni ugusuzumisha inda kuva ukimenya ko wasamye, ukabikora byibura inshuro 4 mbere yuko ubyara, ibyo bituma abaganga bamenya uburwayi umubyeyi afite, umuvuduko w'amaraso bakawubona mbere agahabwa imiti, agakurikiranwa ku buryo hagize ikiba, bashobora kumenya icyakorwa mbere."

RBC ivuga ko mu mwaka ushize mu Rwanda abana ibihumbi 9600 bavutse batagejeje igihe, ni ukuvuga 3.1% by'abana bavutse icyo gihe."

20% by'impfu z'impinja ni ukuvuga abatarageza ku minsi 28 baba bavutse batagejeje igihe. 

65% by'abana bapfa bafite munsi y'umwaka umwe na 40% by'abana bapfa batarageza ku myaka 5 kandi ngo ni abana b'impinja.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage