AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyali 1907.1 Frw mu mwaka wa 2021-2022

Yanditswe Jul, 01 2022 19:15 PM | 140,177 Views



Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko mu mwaka w’isoresha wa 2021-2022 waraye usoje, icyo kigo cyashoboye gukusanya Miliyali 1907.1 Frw. Ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko bwiteguye kuzuza inshingano bahabwa zo gukusanya hejuru ya 45.8% by’ingengo y’imari nshya.

Mu mwaka waraye urangiye w’isoresha, RRA yari yarasabwe gukusanya amafaranga agera kuri miliyali 1831.3 ariko kugeza uwo mwaka urangira yakusanyije miliyali zigera ku 1907.1 Frw, bivuze ko yarengejeho amafaranga agera kuri miliyali 75.8. 

Ibi Dr. Innocente Murasi, komiseri w’ishami rishinzwe ingamba no gusesengura ibyahungabanya imikorere ya RRA abihuza n’imikoranire myiza ya RRA n’abafatanyabikorwa batandukanye ahanini biganjemo abasora.

Sina Gerard umushoramari akaba n’umwe mu bamaze gushimirwa kenshi nk’usora w’intangarugero mu bihe bitandukanye binyuze mu ihuriro ry’ibigo bye yise Entreprise Urwibutso, avuga ko usora neza aba agize uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu cye.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko ingengo y’imari nshya igomba gukoreshwa guhera muri uku kwa karindwi, ingana na miliyali 4658 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri yo, RRA isabwa kuzagira uruhare rwa miliyali 2133.1 bingana na 45.8% by’iyo ngengo y’imari yose. Dr. Innocente agaragaza ikizakorwa ngo iyo ntego bayigereho.

Impuguke mu by’imisoro mu kigo mpuzamahanga cya KPMG kigira inama ibigo na za leta ku bijyanye n’imari, Musimguzi Angelo avuga ko hari ibyo RRA igomba kwitaho kugirango iyo ntego igerweho harimo n’ikoranabuhanga.

Iyo urebye ibijyanye no kwigira kwa leta mu ngengo y’imari nshya bigaragara ko byagabanutse bikava kuri 84% by’ingengo y’imari kugera kuri 80% gusa. Gusa Musinguzi Angelo agasanga izamuka ry’imisoro ikusanywa ugereranije na buri u=mwaka ubanziriza bitanga ikizere ko iyi ntego izagerwaho mu myaka ya vuba. 

Iyo ugereranije n’amafaranga yakusanyijwe muri 2020-2021 ariyo miliyali 1643.3, usanga mu mwaka ushize w’isoresha aho RRA yakusanyije miliyali 1907.1 z’amafaranga y’u Rwanda yararengejeho 15.3%.

RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage