AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

U Rwanda ruratumiza ingano muri Brasil na Australia

Yanditswe May, 19 2022 21:30 PM | 100,902 Views



Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ubu irimo gukura ingano mu bihugu 2 bya Brazil na Australia nka kimwe mu bisubizo ku izamuka ry'igiciro cy'ifarini ryari rimaze iminsi, ritewe n’intambara iri mu bihugu u Rwanda rwazitumizagamo. 

Intambara iri kubera muri Ukraine yashyizwe mu majwi cyane nk' intandaro yiri zamuka ry'igiciro cy'ifarini, ndetse n'igabanuka ry'ingano ku isi. 

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ku bufatanye bwa Leta n'abacuruzi, ubu habonetse ibisubizo by’aho gukura izindi ngano zikorwamo ifarini.

Ati "Tumaze kubona amasoko mu bihugu 2 Brasil na Australia kandi twatangiye gukurayo ingano, ikibazo kirimo aho ngaho ni urugendo rurerure kuko urumva byongere igiciro cy’urugendo ariko ingano y’ibyo twazanaga yo ntiyahindutse sinavuga ko dufite ikibazo cy'ibura ry'ingano, ikigoye ubwo ni igiciro cyo kubigeza mu Rwanda. "

Usibye igiciro cy'umugati n' ibindi bikorwa mu ifarini muri iyi minsi ku isoko hagaragaye n' izamuka ry' ibiciro by' ibiribwa muri rusange. 

Gusa Guverinoma y’u Rwanda itanga icyizere ko iki kibazo  gishobora gukemuka umwaka utaha kubera ko ubukungu bukomeje kuzahuka ku rwego rwiza. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage