Yanditswe May, 19 2022 21:30 PM | 99,030 Views
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ubu irimo gukura ingano mu bihugu 2 bya Brazil na Australia nka kimwe mu bisubizo ku izamuka ry'igiciro cy'ifarini ryari rimaze iminsi, ritewe n’intambara iri mu bihugu u Rwanda rwazitumizagamo.
Intambara iri kubera muri Ukraine yashyizwe mu majwi cyane nk' intandaro yiri zamuka ry'igiciro cy'ifarini, ndetse n'igabanuka ry'ingano ku isi.
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ku bufatanye bwa Leta n'abacuruzi, ubu habonetse ibisubizo by’aho gukura izindi ngano zikorwamo ifarini.
Ati "Tumaze kubona amasoko mu bihugu 2 Brasil na Australia kandi twatangiye gukurayo ingano, ikibazo kirimo aho ngaho ni urugendo rurerure kuko urumva byongere igiciro cy’urugendo ariko ingano y’ibyo twazanaga yo ntiyahindutse sinavuga ko dufite ikibazo cy'ibura ry'ingano, ikigoye ubwo ni igiciro cyo kubigeza mu Rwanda. "
Usibye igiciro cy'umugati n' ibindi bikorwa mu ifarini muri iyi minsi ku isoko hagaragaye n' izamuka ry' ibiciro by' ibiribwa muri rusange.
Gusa Guverinoma y’u Rwanda itanga icyizere ko iki kibazo gishobora gukemuka umwaka utaha kubera ko ubukungu bukomeje kuzahuka ku rwego rwiza.
Minisitiri w'Intebe yasobanuye ibikorwa ngo urubyiruko rwose rugira ubumenyi mu ikoranabuhanga
Jun 02, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru
Imyiteguro yo kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
May 19, 2022
Soma inkuru
Imishinga 37 ya miliyari 201 yaradindiye- Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta
May 12, 2022
Soma inkuru
Itsinda ry'abaganga bo mu Bwongereza bari kuvura abaturage mu Bitaro bya Nyarugenge
Apr 23, 2022
Soma inkuru
Gukuraho isakaro rya asbestos bigeze kuri 72%
Apr 02, 2022
Soma inkuru