Yanditswe Jul, 22 2022 18:57 PM | 108,291 Views
Leta y'u Rwanda yasabye ko hakwihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'isoko rusange mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, kugira ngo abatuye uyu muryango babone inyungu zo kwishyira hamwe ku ibihugu byabo.
Kuri uyu wa Gatanu Arusha muri Tanzania, habaye inama ya 22 y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, East African Community.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wari uyoboye uyu muryango guhera tariki 27 Gashyantare umwaka ushize wa 2021, yushije ikivi cye maze asimburwa na Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye ugiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy'umwaka.
Minisitiri w'intebe, Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri iyi nama yashimiye abo bayobozi bombi, avuga ko mu gihe uyu muryango ukomeje kwaguka ari ngombwa kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'isoko rusange ry'uyu muryango.
"Ndashimira Perezida Uhuru Kenyatta umuyobozi w'inama y'abakuru b'ibihugu binyamuryango ucyuye igihe ku miyoborere ye myiza n'umuhate we. Ndifuriza ishya n'ihirwe kandi umuyobozi mushya Evariste Ndayishimiye. Reka nkoreshe kandi uyu mwanya mpe ikaze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Ikaze! Gukomeza kwaguka k'umuryango wacu ni inyungu zikomeje kwiyongera. Ndifuza gushimangira ubwihutirwe bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry'amasezerano ashyiraho isoko rusange ry'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, agashyirwa mu bikorwa n'abafatanyabikorwa hatirengagijwe n'imyanzuro yafatiwe imbogamizi zagaragaye."
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ucyuye igihe ku buyobozi bw'uyu muryango nawe yashimangiye ko hari byinshi uyu muryango utarageraho bisaba impande zose gushyiramo imbaraga.
"Ibyifuzo by'abaturage bacu n'ibyo bategeje ku kwishyira hamwe kw'Akarere kacu biracyari byinshi. Barifuza kwishyira hamwe gukemura ibibazo byabo bya buri munsi. Baduhanze amaso kandi ngo twihutishe ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda n'imishinga bihundura akarere kacu. Mu gihe umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uza ku isonga mu miryango ihagaze neza mu bijyanye no kwishyira hamwe ku ibihugu, abaturage bacu bakeneye kuryoherwa mu buryo bwuzuye ubwisanzure n'uburenganzira biri mu kwishyira hamwe. Bityo rero inshingano z'inzego zose zakabaye gukora ku buryo intego zatumye umuryango ujyaho zigerwaho. Igihe twashyiragaho uyu muryango mu myaka irenga 20 ishize, twashyizeho inkingi 4 zo kwishyira hamwe ari zo guhuza za gasutamo, isoko rusange, ifaranga rimwe ndetse n'inzozi zo kugira igihugu kimwe."
Perezida Kenyatta kandi yashimye ubushake Somalia ikomeje kugaragaza bwo kwinjira mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ubushake bwongeye gushimangirwa na Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud witabiriye iyi nama nk'indorerezi.
Mbere yo kwitabira iyi nama, abakuru b'ibihugu bya Tanzania, Uganda, Kenya, u Burundi, Somalia Minisitiri w'intebe w'u Rwanda n'uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari uhagarariye Perezida Tshisekedi ndetse na Minisitiri mu biro bya Perezida wa Sudani Yepfo Dr. Barnaba Marial Benjamin wari uhagarariye Perezida Salva Kii, bose bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro umuhanda wiswe Arusha Bypass.
Ureshya na kilometero 42 zigize igice cy'umushinga w'umuhanda mpuzamahanga Athi River-Namanga-Arusha-Holili cg Taveta-Voi Road uzaba ureshya na kilometero ibihumbi 15. Witezweho gukomeza koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru