Yanditswe Nov, 16 2022 16:05 PM | 126,914 Views
Mu myaka 13 ishize, abasaga ibihumbi bibiri (2000) bavuwe indwara y’ibibari mu Rwanda barakira neza, ibi bikaba byarakozwe ku bufatanye n'umuryango w’abakorerabushake witwa "Operation Smile".
Bamwe mu bo twaganiriye bavuwe iyi ndwara y'ibibari, baravuga ko byabafashije kudakomeza guhabwa akato mu bandi bakanashima ko bahawe ubu buvuzi ku buntu nta kiguzi batanze.
Gusa kugeza ubu hari abakitiranya ubu burwayi n'amarozi. Ni muri urwo rwego umuryango Operation Smile ugamije gufasha abafite ibibazo by’izo ndwara, wahuguye abajyanama b'ubuzima kugirango bazafashe abarwaye indwara y'ibibari guhindura imyumvire bakareka kuyitirira amarozi.
Mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze, uyu muryango wizihije isabukuru y’imyaka 40 ishize ushinzwe ndetse n’imyaka 13 umaze ukorera mu Rwanda.
Uyu muryango kandi wahaye abajyanama b'ubuzima bo mu Karere ka Musanze ibikoresho birimo igare rizajya ribafasha mu kazi kabo ka buri munsi by'umwihariko mu gukurikirana abafite iyi ndwara y'ibibari.
Umuyobozi wa Operation Smile mu Rwanda Andrew Karema avuga ko hari n'ibindi bikorwa bakora bijyana n'ubuvuzi batanga.
Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gutanga ubutumwa ku bagore batwite kwirinda itabi n'inzoga nyinshi kuko biri mu bishobora gutera ibibari ku bana babyara nk’uko byasobanuwe n’Umukozi ushinzwe Guteza imbere ibigo by’ubuvuzi muri Minisiteri y'ubuzima Dr. Cyprien Iradukunda.
Muri rusange abasaga ibihumbi bitanu nibo bamaze guhabwa ubufasha n’uyu muryango wa Operation Smile, barimo abagera ku bihumbi bibiri babazwe bagakira neza.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru