AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng – Soma inkuru...
  • Australia: Abana bari munsi y’imyaka 16 mu nzira zo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga – Soma inkuru...

Ubuzima: Abasaga ibihumbi 2 bavuwe ibibari barakira neza mu Rwanda

Yanditswe Nov, 16 2022 16:05 PM | 127,172 Views



Mu myaka 13 ishize, abasaga ibihumbi bibiri (2000) bavuwe indwara y’ibibari mu Rwanda barakira neza, ibi bikaba byarakozwe ku bufatanye n'umuryango w’abakorerabushake witwa "Operation Smile".

Bamwe mu bo twaganiriye bavuwe iyi ndwara y'ibibari, baravuga ko byabafashije kudakomeza guhabwa akato mu bandi bakanashima ko bahawe ubu buvuzi ku buntu nta kiguzi batanze.

Gusa kugeza ubu hari abakitiranya ubu burwayi n'amarozi. Ni muri urwo rwego umuryango Operation Smile ugamije gufasha abafite ibibazo by’izo ndwara, wahuguye abajyanama b'ubuzima kugirango bazafashe abarwaye indwara y'ibibari guhindura imyumvire bakareka kuyitirira amarozi.

Mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze, uyu muryango wizihije isabukuru y’imyaka 40 ishize ushinzwe ndetse n’imyaka 13 umaze ukorera mu Rwanda.

Uyu muryango kandi wahaye abajyanama b'ubuzima bo mu Karere ka Musanze ibikoresho birimo igare rizajya ribafasha mu kazi kabo ka buri munsi by'umwihariko mu gukurikirana abafite iyi ndwara y'ibibari.

Umuyobozi wa Operation Smile mu Rwanda Andrew Karema avuga ko hari n'ibindi bikorwa bakora bijyana n'ubuvuzi batanga.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gutanga ubutumwa ku bagore batwite kwirinda itabi n'inzoga nyinshi kuko biri mu bishobora gutera ibibari ku bana babyara nk’uko byasobanuwe n’Umukozi ushinzwe Guteza imbere ibigo by’ubuvuzi muri Minisiteri y'ubuzima Dr. Cyprien Iradukunda.

Muri rusange abasaga ibihumbi bitanu nibo bamaze guhabwa ubufasha n’uyu muryango wa Operation Smile, barimo abagera ku bihumbi bibiri babazwe bagakira neza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa

Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho

Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi m

NEC yashimiye abo mu Majyaruguru uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'a

Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutungany