AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Yanditswe Nov, 10 2021 17:58 PM | 76,069 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Uyu munsi, Gen Mbala Munsense Célestin n'intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku mutekano w’Akarere no kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Nyuma y’ibi biganiro, Gen Célestin Mbala Munsense  yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kugira ngo tuganire ku murongo washyizweho n'ibihugu duturanye mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba n'ibindi bibazo bitandukanye. Ibi bihuye n'ibyifuzo byatanzwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo bihuze imbaraga mu kurwanya iterabwoba ridindiza iterambere ryacu muri rusange.”

Gen Mbala Munsense yavuze kandi ko Ibi biganiro byanarebye ku mbaraga zashyizweho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara ku mipaka y’ibi bihugu, kigira ngo harusheho kunozwa imibanire y’ibihugu byombi no kushaho guteza imbere abaturage.

Ku biherutse kuvugwa ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku butaka bwa RDC baturutse mu Rwanda na Uganda, Gen Mbala yagize ati “Twahisemo guha umwanya Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM kugira ngo rikore akazi karyo, kandi rizatange ibisobanuro uko ibintu bimeze. ”

Ku cyumweru ni bwo amakuru yatangiye kuvuga ko abantu bitwaje intwaro binjiye muri RDC baturutse muri Uganda, bagaba ibitero mu midugudu ya Tshanzu na Runyoni muri RDC.

Nyuma y'iki gitero, ingabo z'u Rwanda zateye utwatsi ibivugwa ko haba hari uruhare zaba zifite mu gitero cy'uwahoze ari umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu itangazo ry'u Rwanda, Ministeri y’ingabo z'u Rwanda yagaragaje ko uyu mutwe wa M23 utigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga uva muri RDC mu mwaka wa 2013, ahubwo wahungiye muri Uganda, ari na ho abagabye ibyo bitero baturutse kandi bahise banasubuira yo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko amakuru yose avuga ko aba barwanyi bahoze ari aba M23 baturutse mu Rwanda cyangwa ari na ho bahise bahungira atari yo ko ari ibihuha, bigamije kuzana umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage