Yanditswe Nov, 10 2021 17:58 PM | 76,069 Views
Kuri uyu wa Gatatu,
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Uyu munsi, Gen Mbala Munsense Célestin n'intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.
Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku mutekano w’Akarere no kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Nyuma y’ibi biganiro, Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kugira ngo tuganire ku murongo washyizweho n'ibihugu duturanye mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba n'ibindi bibazo bitandukanye. Ibi bihuye n'ibyifuzo byatanzwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo bihuze imbaraga mu kurwanya iterabwoba ridindiza iterambere ryacu muri rusange.”
Gen Mbala Munsense yavuze kandi ko Ibi biganiro byanarebye ku mbaraga zashyizweho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara ku mipaka y’ibi bihugu, kigira ngo harusheho kunozwa imibanire y’ibihugu byombi no kushaho guteza imbere abaturage.
Ku biherutse kuvugwa ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku butaka bwa RDC baturutse mu Rwanda na Uganda, Gen Mbala yagize ati “Twahisemo guha umwanya Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM kugira ngo rikore akazi karyo, kandi rizatange ibisobanuro uko ibintu bimeze. ”
Ku cyumweru ni bwo amakuru yatangiye kuvuga ko abantu bitwaje intwaro binjiye muri RDC baturutse muri Uganda, bagaba ibitero mu midugudu ya Tshanzu na Runyoni muri RDC.
Nyuma y'iki gitero, ingabo z'u Rwanda zateye utwatsi ibivugwa ko haba hari uruhare zaba zifite mu gitero cy'uwahoze ari umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Mu itangazo ry'u Rwanda, Ministeri y’ingabo z'u Rwanda yagaragaje ko uyu mutwe wa M23 utigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga uva muri RDC mu mwaka wa 2013, ahubwo wahungiye muri Uganda, ari na ho abagabye ibyo bitero baturutse kandi bahise banasubuira yo.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko amakuru yose avuga ko aba barwanyi bahoze ari aba M23 baturutse mu Rwanda cyangwa ari na ho bahise bahungira atari yo ko ari ibihuha, bigamije kuzana umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
James Habimana
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru