AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Umuganga w'umunyarwanda, Dr. Raymond Dusabe, yiciwe muri Afurika y'Epfo

Yanditswe Jan, 09 2018 11:57 AM | 5,563 Views



Ibitaro byitiriwe umwami Faisal biratangaza ko bibabajwe n'inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Dr. Raymond Dusabe wari umuganga wa mbere w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndangagitsina y’abagore (Gynecological Oncology) muri ibi bitaro.

Umuyobozi ushinzwe abaganga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Dr. Emmanuel Nkusi yemeje ko ejo kuwa mbere mu ma saa saba z'amanywa aribwo bakiriye iyi nkuru y'urupfu rwa Dr. Dusabe ngo wari uruhukiye mu mujyi wa Cape town ho muri Afurika y'Epfo.

Uhagarariye u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Amb. Vincent Karega nawe wemeje iby'urupfu rwa Dr. Dusabe yavuze ko polisi ikomeje iperereza ku mpamvu z'urupfu rw'uyu munyarwanda.

Dr. Raymond wari ukiri ingaragu yavutse tariki 8 z'ukwezi kwa 7 mu 1976, mu kwezi kwa Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nkuko byemezwa na Dr. Emmanuel Nkusi ushinzwe abaganga muri ibyo bitaro, Dr. Dusabe yahawe uruhushya rw'ikiruhuko gisanzwe tariki 22 z'ukwezi kwa 12. 2017 agomba kugaruka ku kazi taliki 08 z'ukwa mbere uyu mwaka.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage