Yanditswe Aug, 14 2019 10:54 AM | 9,368 Views
Mu minsi iri imbere ikibazo cya malariya gishobora kuzaba amateka mu Rwanda.Ibi ni nyuma umwe umukecuru Viriginiya atangiye gukora umuti wica imibu itera malariya, ubusanzwe byari bimenyerewe ko uyu muti ubona mu bitaro bitandukanye kandi ukorerwa mu nganda.
Kuba malariya yarahitanye umugabo we ni kimwe mu byatumye mukecuru Virginiya ashakisha icyari cyo cyose cyayirwanya. Gusa nanone yakomeje kugira igitekerezo biva kuri gahunda ya hanga umurimo.
Yagize ati "Twashoboye guko aya maproduct ari hano kandi agapimwa bagasanga icyo twifuza kurwanya gishoboka bakabyemeza."
Umuti ukorwa n'uyu mukecuru ugizwe na buji ishobora gucanwa igashyirwa mu nzu cg ahandi hose hashobora kuza imibu n'utundi dusimba tuguruka. Atunganya amavuta yakwisigwa umubu ntukugereho kimwe n'umubavu uterwa mu cyumba. Ibi byose uyu mukecuru avuga ko abikora yifashishije bimwe mu bimera biboneka mu Rwanda.
Yagize ati "Ni ibyatsi biri hano mu Rwanda, mucyayicyayi, inturusu, icyatsi cya geranium: byose biri hano mu Rwanda, dukoresha na B-wax iva mu nzuki, usanga ibikoresho byose hano mu gihugu bihari; kereka nka parafine dukoresha muri buji ituruka mu bihugu bicukura peteroli, ikindi ni aya macupa dushyiramo."
Viriginiya afite umukozi w'umutekinisiye wize ibijyanye n'ibinyabuzima bishingiye ku bimera. Afite imashini imwe ikora amavuta n'ikora bougi z'ingano imwe gusa nyamara bishoboka ko hakorwa izindi ngano. Izi ni zimwe mu imbogamizi afite hakiyongeraho no kutabona ibikoresho bipfunyikwamo ibicuruzwa bye ngo bigezwe ku isoko.
Ati "Tubonye ibyo gupfunyikamo twumva twatangira kugemura tukageza ku bantu benshi izi products zacu. Ariya mavuta yacu dufite imashini ntoya, ntijyamo ibyatsi bihagije, ivanga amavuta na yo ntayo dufite, ni imbogamizi."
Umuyobozi w'ishami ry'ubushakashatsi mu Kigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda (NIRDA) Dr Kamana Olivier, ashima igitekerezo cy'uyu mukecuru akizeza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari iki kigo kizamugenera ubushafasha bushoboka bwose kugirango ibyo akora bimenyekane.
Yagizr ati "Izo product uko ari 3 dufatanyije n'Ikigo Gishinzwe Ubuzima(RBC) twakoze ubushakashatsi tureba uburyo zirukanamo imibu, twarabirangije, imiti twamaze kuyemeza, ikigiye gurikiraho ni ukureba uko imiti yakorwa mu ruganda ku buryo bwagutse ikagajya ku isko kandi ifitiye akamaro kanini sosiyete. Tuzamufasha kubona uburyo buboneye bwa packaging kuko habaho bwinshi, tuzakorana turebe uburyo bwihuse kandi buhendutse ku buryo igiciro ku isoko kizaba kiri hasi. Twihaye igihe cy'umwaka umwe, twabishyize mu ngengo y'imari ku buryo twabona product ijya ku isoko."
Nice dream Candle Ltd, sosiyete yashinzwe na Viriginiya yamaze gusuzumirwa ibyo ikora n'ikigo gitsura ubuziranenge, NIRDA na RBC; byose bikaba byarahaye iyi sosiyete ibyangombwa by'uko ibyo itunganya nta ngaruka bifite ku buzima bw'umuntu cyangwa ikindi kinyabuzima.
Igihe iyi miti yaba igiye ku isoko rigari, ikaba yaba ari intambwe itewe mu bijyanye n'ubushakashatsi butanga ibisubizo ku bibazo igihugu gifite no kugabanya amafaranga agenda mu itumizwa ry'imiti hanze y'Igihugu kuri ubu igeze ku gaciro ka miliyoni zisaga 400 z'amadolari buri mwaka.
Inkuru mu mashuso
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru