AGEZWEHO

  • Australia: Abana bari munsi y’imyaka 16 mu nzira zo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga – Soma inkuru...
  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...

Umusirikare w'u Rwanda waguye mu butumwa bw'amahoro yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe Jul, 18 2023 19:13 PM | 31,747 Views



Kuri uyu wa wa Kabiri, Sgt Tabaro Eustache uherutse kugwa mu butumwa bw'amahoro muri Santarafurika, yashyinguwe mu cyubahiro mu Irimbi rya gisirikare i Kanombe.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Col Augustin Migabo, umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda wari uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Sgt Tabaro Eustache akaba yashyinguwe mu cyubahiro kigenerwa abasirikare.

Umuryango we, Abayobozi bakuru n'abato mu Ngabo z'u Rwanda ndetse n'abandi bafite amapeti atandukanye bamusezeyeho bwa nyuma muri uyu muhango.

Sgt Tabaro Eustache yaguye mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika ya Santarafurika kuwa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, mu gitero cyagabwe n'inyeshyamba zo muri iki gihugu ubwo we na bagenzi be bari bari ku burinzi mu gace ka Sam - Ouandja mu Ntara ya Haute - Kotto ma Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'iki gihugu.

Kuri uyu munsi ubwo izi nyeshyamba zagabaga igitero ku Ngabo z'u Rwanda, batatu muri zo bararashwe bahasiga ubuzima umwe muri bo afatwa mpiri.

Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yatangaje ko yamaganye iki gitero kandi ko yihanganishije umuryango n'inshuti z'uyu musirikare waguye muri iki gitero.

Ingabo z'u Rwanda kandi zatangaje ko nubwo byagenze gutyo ziteguye gukomeza kurinda abasivili binyuze mu butumwa bw'amahoro bwa MINUSCA cyangwa ubundi butumwa zakoherezwamo.


Col Augustin Migabo, umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda yari uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda muri uyu muhango. Photo: Rwanda MoD

Abagize umuryango wa Sgt Tabaro Eustache bamusezeyeho mu cyubahiro. Photo: Rwanda MoD

Sgt Tabaro Eustache akaba yashyinguwe mu cyubahiro kigenerwa abasirikare. Photo: Rwanda MoD


Jean Paul Niyonshuti




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa

Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho

Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi m

NEC yashimiye abo mu Majyaruguru uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'a

Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutungany

Abakoresha umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga babangamiwe n'uko udacaniye