AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Umutekano muke ushobora kuzakoma mu nkokora intego yo kurandura ubukene mu isi

Yanditswe Mar, 03 2020 08:52 AM | 11,388 Views



Abatuye mu bice byigeze kurangwamo umutekano muke bahamya ko iterambere bagezeho barikesha umutekano uhamye kuko babasha kwikorera igihe cyose.

Ibi birahuza n’ibyo impuguke zivuga ko umutekano muke ushobora guteza ubukene ku gipimo cyikubye incuro 10 ugereranyije no mu gihe cy’amahoro.

Hasigaye imyaka 10 yo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye, SDG's zemejwe n'Umuryango w’abibumbye muri Nzeri 2015. Gusa abasesengura ibirebana n'ubukungu bafite impungenge ko intego ya 1 y’izo ntego 17 yo kuzarandura ubukene ku isi, itazagerwaho bitewe n'intambara n'amakimbirane agaragara mu bihugu byinshi birimo n’ibyo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.

Abaturage bo mu majyaruguru y'igihugu bigeze kubaho hari umutekano muke mu gihe cy’abacecengezi, bemeza ko ibyo bihe bitaboroheye na gato ku buryo byadindije iterambere ryabo, bitandukanye n’uko bimeze ubu bafite umutekano usesuye.

Raporo ya Banki y'isi yasohotse kuri 27 Gashyantare uyu mwaka igaragaza ko ibihugu 43 ku isi biri mu ntambara n'amakimbirane.

Straton Habyalimana usesengura ibirebana n'ubukungu yemeza ko bitoroshye ko muri 2030 ubukene bwazaba bwararanduwe burundu mu gihe hakiri ibibazo by’umutekano muke muri ibi bihugu.

Yagize ati “Aho usanga ubukene bugenda bugabanuka bagaragaza nko kuva muri 1990 kugeza muri 2015 umubare w'abakene cyane wari wavuye kuri 36% ugeze ku 10% ariko bakagaragaza ko muribyo bihugu aho kugira ngo bukomeze bugabanuke cyangwa ngo bugume uko bwari busanzwe ahubwo buragenda buzamuka urumva ko n’ubwo ahandi iyo ntego yagerwaho hari impungenge ko muri byo bihugu byagorana kugirango iyo ntego igerweho.”

Kuba u Rwanda rwarihaye ingamba n’icyerekezo by’igihe kirambye, iyi mpuguke ntishidikanya kwemeza ko intego z’iterambere rirambye zizagerwaho harimo n’iyi yo kurandura ubukene.

Ati “Za ntego uko uzizi jye iyo nsubije amaso inyuma mbona ahantu dufite ibibazo ni hake tuzashyira ingufu nkaba mfite icyizere ko bishobora kuzatworohera kubigeraho kurusha yenda n’ibindi bihugu. Jye mbona nkurikije uko turimo kwiha gahunda ya 2030 na gahunda ya 2050 usanga byose biri gutsindagira biriya bikubiye mu ntego z’iterambere rirambye kandi igihe twihaye intego tukiha na gahunda zo kuyigeraho nta mpamvu jye mbona tutanazigeraho.”

Raporo ya Banki y'isi igaragaza ko muri 2030, ikibazo cy'intambara n'amakimbirane kititaweho, 2/3 by'abaturage bakennye cyane bazaba babarizwa mu bihugu birimo umutekano muke ndetse bafite ubukene buri ku kigero cya 40%.

Abasesengura ibirebana n'ubukungu bo bemeza ko umuturage ufite umutekano mucye aba afite ibyago byo gukena ku kigero cyikubye inshuro 10 zose ugereranyije n'umuturage umaze imyaka 20 ari mu gihugu gitekanye.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage