AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Umutekano w'Abanyarwanda n'ubusugire bw'Igihugu birarinzwe - RDF

Yanditswe Jun, 14 2022 09:15 AM | 128,713 Views



Ingabo z'u Rwanda, RDF, zatangaje ko umutekano w'Abanyarwanda ndetse n’ubusugire bw’ubutaka bw’u Rwanda birinzwe kandi bitekanye.

Itangazo rya RDF ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022  rivuga ko Ingabo z'u Rwanda zizakomeza kubungabunga umutekano kandi zigahagarika ibitero bigabwa ku mipaka y' u Rwanda.

Iri tangazo rije nyuma y'aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo FARDC zirasiye ibisasu ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Tariki 19 Werurwe na tariki 23 Gicurasi uyu mwaka, ibisasu byo mu bwoko bwa roketi by'ingabo za FARDC byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze no mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera, bikomeretsa abaturage benshi ndetse byangiza n'ibintu. 

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 na bwo, Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, zarashe ibisasu bibiri ku butaka bw'u Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze. RDF yatangaje ko ibi bisasu byaturutse mu bice bya Bunagana muri DRC, ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukoretse, gusa ngo byateye ubwoba abaturage. 

FARDC kandi ifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDRL bashimuse abasirikare babiri b'u Rwanda, ubwo bari ku mupaka bacunze umutekano. Aba basirikare bararekuwe nyuma y'ibiganiro abakuru b'ibihugu bya Angola, DRC n'u Rwanda bagiranye kuri iki kibazo.

Ingabo z'u Rwanda zitangaza ko ibi bikorwa byose bya FARDC zamaze kubimenyesha itsinda ry’ingabo rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM. 

Iri ni itangazo rya RDF.



Jean Paul NIYONSHUTI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage