AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Uturere twabonye abajyanama bashya

Yanditswe Nov, 16 2021 20:38 PM | 91,465 Views



Kuri uyu wa Kabiri uturere twose twujuje komite z’inama Njyanama zigizwe n’abaturage 17 batorewe mu byiciro bitandukanye.

Ni nyuma y’amatora y’Abazigize bari basigaye  uko ari 8 na bo batowe uyu munsi.

Abatowe barasabwa kwegera abaturage no kubavuganira ku byo bakeneye kugeraho mu iterambere n’imibereho myiza.

Ni amatora yatangiye saa mbiri za mu gitondo mu turere dutandunye arangira masaha ya saa cyenda z'igicamunsi.

Abari bagize inteko itora barimo inama njyanama z’imirenge,komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore,iy’urubyiruko,iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’urugaga rw’abikorera ku karere.Abakandida babanje kwiyamamaza imbere y’inteko itora.

Kubera kwirinda icyorezo cya COVID 19 buri wese ugize inteko itora yabanzaga guhamagarwa,hakarebwa imyirondoro ye,agahabwa urupapuro rw’itora akajya kwiherera agatora abakandida 8.

Bamwe mu bajyanama 8 batowe barimo n’abongeye kugirirwa icyizere kuri buri karere  bishimiye  icyizere bagiriwe bagatorwa. Bizeza abaturage kubakorera ubuvugizi no kubageza ku iterambere rirambye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abatowe kwegera abaturage.

Abajyanama rusange 1002 ni bo bari batanze kandidature  zo kwiyamamariza kujya mu nama njyanama z’uturere.

Aba batowe 8 baje basanga abagore bangana na 30% bari baramaze gutorwa mbere . Aba bose biyongereyeho umwe uhagarariye inama y’igihugu y’abagore,uhagarariye iy’urubyiruko,uhagarariye iy’abafite ubumuga,n’uhagarariye abikorera; lbose hamwe bakaba 17.

Biteganijwe ko tariki y 19 z’uku kwezi kwa 11 aba ari bo bazitoramo  ba 3 bigize biro z’inama njyanama y’akarere ndetse na komite Nyobozi y’akarere.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage