Yanditswe Jun, 28 2021 16:20 PM | 75,985 Views
Kuri uyu wa Mbere Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye
itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, nyuma yo
kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu ku
busesenguzi yakoze kuri iyi ngengo y’imari.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu Depite Munyaneza Omar yavuze ko nk’uko byagaragajwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2021/2022 ingana na Miliyari 3,806 FRW, ikaba yariyongereyeho Miliyari 342.2 FRW bingana na 9.8% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020/2021.
Depite Munyaneza yavuze ko muri iyi ngengo y’imari, amafaranga akomoka imbere mu Gihugu azagera kuri Miliyari 2,543.3 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.
Muri iyi ngengo y’imari kandi inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612.2 bingana na 16% by’ingengo y’imari yose, na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.
Nkuko byagaragajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ubwo hasuzumwaga imbanzirizamushinga ku itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, zimwe mu mpamvu zatumye ingengo y’imari isanzwe yiyongera, zirimo: gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19; guhemba abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri mashya yubatswe no kongera 10% ku mishahara y’abarimu; kugaburira abana ku mashuri; gukwirakwiza amazi mu baturage; kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi harimo kongera amafaranga yo kugura imbuto n’ifumbire; gushyigikira urwego rw’ubuzima hongera umubare w’abaganga no kongera ubushobozi bw’ibitaro byo ku rwego rw’Intara no kongera umubare w’amashuri yigisha imyuga (TVET) no kongera ibikoresho abana bifashisha mu masomo yabo mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi muri ayo mashuri (consumables).
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru