AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Abadepite batoye itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022

Yanditswe Jun, 28 2021 16:20 PM | 75,985 Views



Kuri uyu wa Mbere Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu ku busesenguzi yakoze kuri iyi ngengo y’imari.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu Depite Munyaneza Omar yavuze ko nk’uko byagaragajwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2021/2022 ingana na Miliyari 3,806 FRW, ikaba yariyongereyeho Miliyari 342.2 FRW bingana na 9.8% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020/2021.

Depite Munyaneza yavuze ko muri iyi ngengo y’imari, amafaranga akomoka imbere mu Gihugu azagera kuri Miliyari 2,543.3 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.

Muri iyi ngengo y’imari kandi inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612.2 bingana na 16% by’ingengo y’imari yose, na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Nkuko byagaragajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ubwo hasuzumwaga imbanzirizamushinga ku itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, zimwe mu mpamvu zatumye ingengo y’imari isanzwe yiyongera, zirimo: gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19;  guhemba abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri mashya yubatswe no kongera 10% ku mishahara y’abarimu; kugaburira abana ku mashuri; gukwirakwiza amazi mu baturage; kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi harimo kongera amafaranga yo kugura imbuto n’ifumbire; gushyigikira urwego rw’ubuzima hongera umubare w’abaganga no kongera ubushobozi bw’ibitaro byo ku rwego rw’Intara no kongera umubare w’amashuri yigisha imyuga (TVET) no kongera ibikoresho abana bifashisha mu masomo yabo mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi muri ayo mashuri (consumables).



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage