Yanditswe Jul, 03 2022 17:50 PM | 155,265 Views
Abanyarwanda baba i Maputo muri Mozambique n'inshuti z'u Rwanda zo muri icyo gihugu, bakoze umuganda rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Ambasaderi w'u Rwanda muri
Mozambique, Nikobisanzwe Jean Claude avuga ko gukorera umuganda muri iki gihugu
biri mu rwego rwo kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga.
Yagize ati "Iki
gikorwa kiri mu muco nyarwanda kuko buri kwezi dukora icyo twita umuganda,
umuganda rero akaba ari igikorwa gihuriza hamwe abaturage buri kuwa 6 wa nyuma
w’ukwezi. Tukaba natwe twaratangije bene iki gikorwa hano, ubu ni ubwa 3 dukoze
umuganda i Maputo, twatumiye n’incuti zacu z’abanyamozambike, ni yo mpamvu
mubona hari umubare munini w’abitabiriye harimo n’abanyamozambike."
Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti mu murwa mukuru Maputo.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru