AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri bakoze igikoresho kibikwamo imyanda gikoresha ikoranabuhanga

Yanditswe Oct, 22 2021 18:50 PM | 90,759 Views



Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ubwo bamurikaga imishinga-ngiro bavoma mu bumenyi b'ikoranabuhanga bigishijwe, batangaje ko  imishinga yabo iri mu cyerekezo igihugu kiyemeje kandi bizeye neza ko izunganira leta muri gahunda yo guhanga udushya n’imirimo mishya.

Bimwe mu bikoresho aba banyeshuri bakoze, harimo umwe wakoze igikoresho kibikwamo imyanda gikoresha ikoranabuhanga, undi akora ibikomoka kuri Peterori yifashishije amacupa ya Plastic akura hirya no hino aho aba yajugunywe. 

Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi mukuru wa Ines Ruhengeri avuga ko  "Career Day" ari umunsi w'ingenzi kuko uhuza abanyeshuri ari nabo ba nyiri imishinga n’abafatanyabikorwa  batandukanye kenshi baba bafite n'amikoro, bityo bigatanga icyizere ko iyo mishinga yaterwa inkunga n'abikorera.

Ibyo aba banyeshuri bifuza bisubizwa na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancille, avuga ko iyi mishinga bagiye kuyikorera ubuvugizi ikabyarira inyungu abaturage  .

Muri INES Ruhengeri, gahunda yo kumurika ibikorwa (Career Day) iba buri mwaka uhereye 2014 uretse umwaka ushize kubera Covid-19. 

Ni igikorwa kigamije kwerekana imishinga myiza ikeneye abafatanyabikorwa.

Ally Muhirwa




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage