Yanditswe Oct, 22 2021 18:50 PM | 90,759 Views
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ubwo bamurikaga imishinga-ngiro bavoma mu bumenyi b'ikoranabuhanga bigishijwe, batangaje ko imishinga yabo iri mu cyerekezo igihugu kiyemeje kandi bizeye neza ko izunganira leta muri gahunda yo guhanga udushya n’imirimo mishya.
Bimwe mu bikoresho aba banyeshuri bakoze, harimo umwe wakoze igikoresho kibikwamo imyanda gikoresha ikoranabuhanga, undi akora ibikomoka kuri Peterori yifashishije amacupa ya Plastic akura hirya no hino aho aba yajugunywe.
Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi mukuru wa Ines
Ruhengeri avuga ko "Career
Day" ari umunsi w'ingenzi kuko uhuza abanyeshuri ari nabo ba nyiri
imishinga n’abafatanyabikorwa
batandukanye kenshi baba bafite n'amikoro, bityo bigatanga icyizere ko iyo mishinga yaterwa inkunga
n'abikorera.
Ibyo aba banyeshuri bifuza bisubizwa na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancille, avuga ko iyi mishinga bagiye kuyikorera ubuvugizi ikabyarira inyungu abaturage .
Muri INES Ruhengeri, gahunda yo kumurika ibikorwa (Career Day) iba buri mwaka uhereye 2014 uretse umwaka ushize kubera Covid-19.
Ni igikorwa kigamije kwerekana imishinga myiza ikeneye abafatanyabikorwa.
Ally Muhirwa
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru