Yanditswe Jul, 19 2021 14:43 PM | 39,868 Views
Abayobozi b’ihuriro ry’imijyi
ikoresha ururimi rw’Igifaransa, basanga inzego zose zikwiye guhagurukira
ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage by’umwihariko muri Afurika,
kugirango uyu mugabane uzabashe gutera imbere.
Ibi babigaragarije mu nama ya 41 y’iri huriro yatangiye kuri uyu wa mbere i Kigali.
Umuryango w’abibumbye ugaragaza ko umubare w’abatuge muri Afurika ukomeje kwiyongera, muri 2050 bakazaba ari hafi miliyari ebyiri n’igice ni ukuvuga hafi 1/3 cy’abatuye isi.
Ubwiyongere bukabije bw’abaturage ni kimwe mu bibazo by’ingutu byugarije by’umwihariko ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Guhangana n’iki kibazo higwa kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ni imwe mu ngingo z’inama y’ihuriro ry’abayobozi b’imijyi ikoresha Igifaransa iteraniye i Kigali.
Ahereye ku bunararibonye bw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yerekanye ko kwita kuri iyi gahunda bifite inyungu nyinshi ku iterambere ry’ibihugu
Ati “U Rwanda rufite ibyo rwasangiza abandi mu miyoborere myiza n’amavugurura y’ingenzi yakozwe mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Mu bihugu byinshi munsi y’Ubutayu bwa Sahara usanga kuringaniza imbyara bigifite imbogamizi zerekeye idini, umuco, imbogamizi zikarushaho gukomera iyo bigeze ku bangavu. Ndagirango mvuge ko kuringaniza imbyaro byagura ubushobozi bwo kurera, byongerera ubushobozi umugore, bigabanya ubwiyongere bw’abaturage, byihutisha iterambere rusange, bigatuma igihuu kigera ku iterambere kiyemeje.”
Abateraniye muri iyi nama bavuga ko urugamba rwo guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage rusaba ubufatanye bw’abantu bose, bakizera ko iyi nama y’i Kigali izatanga umusanzu muri urwo rwego
Oumarou Degari Moumouni, umuyobozi wa Niamey muri Niger we yagize ati “Birakwiye ko twese tureba mu cyerekezo kimwe kandi ndakeka ko inyigo zikorwa zizabitwereka. Imijyi 13 irimo gukorana na AIMF izatwereka ko ari ngombwa cyane kuringaniza imbyaro kugirango duteze imbere imijyi yacu.”
Iyi nama y’abayobozi b’imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa iteranye ku nshuro ya 41 iraba hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda covid19, kandi uyitabira wese akabanza kugaragaza ko yipimishije kandi atanduye icyo cyorezo.
Jean Damascène Manishimwe
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru