AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda

Yanditswe Mar, 29 2024 14:08 PM | 130,907 Views



Nyuma yo gusura ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda, abikorera bo mu Rwanda biyemeje gushora imari mu buhinzi bunyuranye n’ubworozi butandukanye bitewe n’amahirwe y’ubutaka bwiza, ikirere n’isoko rigari ryo muri ako karere.

Abari mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) bakubutse muri Congo-Brazzaville aho bari baragiye gusura ubutaka icyo gihugu cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kureba uburyo bwo kububyaza umusaruro.

Ni ubuso bungana na kilometerokare 980 cyangwa hegitari 92,996 buri mu bice bibiri bitandukanye burimo hegitari 51,223 ziri ahitwa Kidamba n'izindi hegitari 41,773 ziri ahitwa Louvakou.

Guhera ku italiki 4-8 Werurwe uyu mwaka, itsinda ry’abagize PSF ryagiriye uruzinduko muri iki gihugu berekwa ubwo butaka.

Ku ikubitiro, bimwe mu byo bashyize ku isonga bagiye gushoramo imari birimo ubuhinzi bw’ibigori, soya, urusenda, ibibonobono, ikawa, n'ibindi by’ubworozi binyuranye nk’inkoko, amagi, ingurube, amafi n'ibindi.

Kubyaza umusaruro ubu butaka bikurikiye amasezerano y’ubufatanye yasinywe n’impande zombi muri Mata 2022 mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Congo Brazzaville ku butumire bwa Mugenzi we.

Muri Nyakanga 2023 Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso nawe yaje gusura u Rwanda mu gukomeza umubano.

Visi Perezida wa kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Aimable KIMENYI avuga ko aya ari amahirwe bahawe n’abakuru b’ibihugu byombi bagomba kubyaza umusaruro.

U Rwanda na Congo Brazzaville bihuriye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu 11 byo muri Afurika yo hagati- CEEAC.

Komiseri Ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi n’Ifaranga mu muryango wa CEEAC Francois KANIMBA avuga ko aka karere gafite amahirwe menshi.

Bibarwa ko Congo Brazzaville ifite nibura hagati ya hegitari miliyoni 10 na 12 z’ubutaka bushobora gihingwa, gusa ubungana na 5% ni bwo bukoreshwa mu buhinzi butanga ibyo kurya ku baturage.

Ibindi bihugu byahaye u Rwanda ubutaka birimo Djibouti, Tanzania, Kenya ndetse na Misiri.


Bosco KWIZERA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage