AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri – Soma inkuru...
  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo biterwa na ADF na FDLR – Soma inkuru...

Amatora y'umukuru wa FERWAFA yasubitswe akazasubirwamo nyuma y'iminsi 90

Yanditswe Dec, 30 2017 23:12 PM | 7,857 Views



Akanama gashinzwe gutegura amatora muri Ferwafa kemeje ko kuba nta mukandida washoboye gutsinda amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, komite yari isanzweho iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle izakomeza imirimo yayo kugeza habaye andi matora.

Ibi byabaye nyuma y'uko Nzamwita Vincent de Gaule avanyemo kandidature ye, umukandida bahataniraga uyu mwanya Rwemalika Felicite ntiyagejeje ku majwi akenewe ngo atorwe.

ICYO ABANTU BATANDUKANYE BAVUGA KU MATORA YIMUWE

Bamwe mu bakunda umupira w'amaguru n'abakurikirana ibyawo igihe kinini, baravuga ko batunguwe no kuba umwaka urangiye nta matora y'umuyobozi mushya wa Ferwafa abaye kandi bari babyiteguye. 

Gusa ngo uzatorwa wese azaharanire kuzamura impano z'abana kugirango abanyarwanda bongere gukunda umupira w'amaguru no kugaruka ku bibuga, no gutegura neza ikipe y'igihugu izitabira imikino ya CHAN izatangira mu kwezi gutaha.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe