AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Basketball: U Rwanda rwatsinze RDC rwegukana umudari wa bronze muri AfroCan 2023 - Amafoto

Yanditswe Jul, 16 2023 18:47 PM | 20,664 Views



Ikipe y'igihuguy'u Rwanda ya Basketball y'abagabo yegukanye umudali wa Bronze mu irushanwa Nyafurika rya Basketball 'FIBA AFROCAN2023" ryaberega muri Angola nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amanota 82 -73.

Hari mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu wabaye kuri iki Cyumweru muri Arena de Kilamba I Luanda muri Angola.

Muri uyu mukino ikipe y'igihugu yihariye cyane uhereye mu gace ka mbere aho u Rwanda rwatsinze Repubulika iharanira demokarasi ya congo amanota 19 kuri 17.

U Rwanda rwagarutse mu gace ka kabiri ruri hejuru cyane rubifashijwemo na Ndayisaba Dieudone na Nshobozwabyosenumukiza Wilson maze u Rwanda rusoza igice cya mbere rutsinda amanota 38 kuri 33. ya RDC.

Mu gace ka Gatatu k'umukino, RDC yagarukanye impinduka maze igatwara ku manota menshi 29 kuri 19 (muri aka gace gusa).

Agace ka nyuma u Rwanda rwongeye kwigaragaza maze rutsinda amanota 25 kuri 11 ya RDC ruhita runegukana intsinzi muri uyu mukino.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze RRDCamanota 82 kuri 73 bituma rwegukana umudali wa Bronze mu iri rushanwa nyafurika rya basketball "AFROCAN" 2023.


Ivan Shema




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage