AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by'Ubukungu ibera muri Arabie Saoudite – Soma inkuru...
  • Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri Rutayisire – Soma inkuru...

FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho

Yanditswe Mar, 29 2024 10:38 AM | 124,763 Views



Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryagaragaje ko rifite ikibazo cyo kutagira ibibuga byo gukiniraho shampiyona ndetse n'ibihari bikaba bidafite ubushobozi bwifuzwa mu bijyanye n'ubunini cyangwa ahantu hisanzuye ho kwicaza abafana.

Byagarutsweho n'Umunyamabanga Mukuru wa FRVB (Rwanda Volleyball Federation), Mucyo Philbert, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Imikino kuri uyu wa Gatanu.

Ni mu gihe imikino yo kwishyura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Volleyball iteganyijwe gutangira mu mpera z'iki Cyumweru aho ikomeye muri yo irimo kubera ku kibuga cya Kimisagara Indoor Gymnasium.

Muri mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, harimo uhuza Kigali VC (KVC) na East African University (EAU Rwanda).

Hari kandi  Gisagara VC na IPRC Musanze, IPRC Ngoma na Kirehe VC, Police VC na Kepler VC mu gihe REG VC izahura na APR VC.

Mucyo yavuze ikibuga cya Kimisagara Indoor Gymnasium, iyo mikino iraberaho n’ubwo ari ikibuga cyiza ariko kidafite ahantu hisanzuye ho kwakira abafana b’aya makipe kuko ari benshi.

Ati "Ni ikibazo dufite, ni amaburakindi. Ni hato , dukurikije urwego rwa Volleyball, abakunzi ba Volleyball uko bangana, ni hato kuri bo ariko nta kindi gisubizo turabona ariko dutekereza ko mu kwezi gutaha ibibuga tuzaba tubifite, hari ibirimo kubakwa dushobora kubona ko tuzimuriramo imikino."

Mucyo yavuze ko hari icyizere cy'uko ubwo Petit Stade izaba yamaze kuzura, bazatangira kuyifashisha muri iyi mikino, bityo abakunzi ba Volleyball bakongera kuryoherwa n’uburyohe bwayo.

Ati "Twarabisabye ko ariho twazajya dukinira ariko ngira ngo inyubako ntabwo iruzura, tumaze iminsi dusura tugasanga itaratungana neza, ariko nkeka ko Minisiteri ya Siporo, izadufasha kugira ngo tubashe gukomeza kuhakinira."

Imikino ibanza ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball, yari yarangiye REG VC iri ku mwanya wa mbere, aho ikurikiwe na  Kepler VC, APR VC,  POLICE VC na Gisagara VC.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage