Yanditswe Mar, 12 2023 20:07 PM | 54,500 Views
Umujyanama
wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe yasabye
urubyiruko guharanira kuba intwari kuko bafite abo bigiraho bahagaritse
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabibwiye urubyiruko rubarirwa muri 600 rwo mu Mujyi wa Kigali rwasoje icyiciro cya 3 cya gahunda yiswe “rubyiruko menya amateka yawe”.
Uru rubyiruko 600 rwo mu Mujyi wa Kigali ni rwo rwujuje umubare w’abasore n’inkumi 1800, bahawe inyigisho ku mateka yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Rwabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanurirwa amateka ajyanye n’uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, nyuma bakomereza mungoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iri ku Kimihurura.
Basoreje ku kiganiro bahawe n’umujyanama wa Perezida Repubulika mu bijyanye n'umutekano, Gen James Kabarebe.
Yagarutse ku nshingano zabo, icyo igihugu kibifuzaho n'ubushobozi bafite bwo gukomeza kubaka u Rwanda rutandukanye n'urwo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rubyiruko rwasabye Gen. James Kabarebe kubakorera ubuvugizi bakoroherezwa kwinjira mu mirimo izabafasha gukorera igihugu bakiri bato.
Uru rubyiruko rwanagarutse kandi ku mikorere y'ingabo z'u Rwanda nyuma y'uko bakiriye bamwe mu bari ingabo za Leta yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi washoje ku mugaragaro iri sangano ry'urubyiruko, yabashimiye kuba baritabiriye iyi gahunda kuko ifitiye igihugu akamaro.
Mu bindi bikorwa byaranze iri sangano ry'urubyiruko muri gahunda yiswe rubyiruko menya amateka yawe, harimo gusabana binyuze mu mikino n'imyidagaduro, kwitabira ibikorwa by'umuganda n'inyigisho zo gukunda igihugu.
Jean Paul MANIRAHO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru