AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Gutanga ibirego ku ngingo zivugwa ko zibusanye n’Itegeko Nshinga bivuze iki?

Yanditswe Oct, 14 2019 11:42 AM | 22,557 Views



Abanyamategeko baravuga ko kuba hari bamwe muri bagenzi babo basaba Urukiko rw'Ikirenga gusuzuma zimwe mu ngingo z'amategeko ngo harebwe niba zitanyuranye n'Itegeko Nshinga ari urugero rw'intera ishimishije imaze kugerwaho mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko aho kugenzurana kw'inzego bifite umwanya w'ingenzi.

Gusaba Urukiko rw'Ikirenga gusuzuma zimwe mu ngingo z'amategeko ngo hamenyekane niba zitabusanye n'ibiteganywa n'Itegeko Nshinga bisanzwe biteganywa n'iri tegeko riruta ayandi mu gihugu.

Icyakora, kuva iri tegeko ryavugururwa muri 2015, hakomeje kugaragara ingero z'abanyamategeko basaba Urukiko rw'Ikirenga gusuzuma zimwe mu ngingo baba bagaragaje.

Nyuma y'uwasabye ko gusebanya byakurwa mu mategeko ahana, undi mu nyamategeko aherutse gusaba Urukiko rw'Ikirenga gusuzuma zimwe mu ngingo zireba n'umusoro ku mutungo utimukanwa; ingingo uyu munyamategegeko avuga ko zihabanye n'Itegeko Nshinga ry'igihugu.

Ni mu gihe Urukiko rw'Ikirenga rufite n'indi dosiye isaba gusuzuma itegeko rivuga ku bijyanye n'ihohotera.

Mu kiganiro yaduhere ku Ruyenzi ubwo yerekezaga ku kazi mu Majyepfo y'Igihugu, Umunyamategeko akaba n'umwarimu wayo Dr Kayihura Didace yavuze ko gusaba Urukiko rw'Ikirenga gutanga umucyo kuri zimwe mu ngingo z'amategeko bigaragaza ubukure mu rwego rw'amategeko bigashimangira kugenzurana kw'inzego.

Kuri Me Bayingana Janvier ,ngo ibirego cyangwa ubusabe (petitions) bugezwa ku Rukiko rw'Ikirenga hagamijwe gutanga umucyo ku ngingo z'amategeko zitandukanye buraha abanyamategeko umwanya wo gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu ku rwego rusumba urwari rumenyerewe.

Abajijwe niba ubusaba bugezwa ku Rukiko rw'Ikirenga butaba ari ikimenyetso cy'uko haba ahari amwe mu mategeko ategurwa cyangwa ntiyigwe neza, Umuvugizi w'inkiko zo mu Rwanda, Mutabazi Harisson yabiteye utwatsi.

Abanyamategeko bavuga ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi gusaba Urukiko rw'Ikirenga gusuzuma niba zimwe mu ngingo z'amategeko zitanyuranye n'itegeko nshinga rifite icyo bibutsa abafite uruhare mu itegurwa n'itorwa ry'amategeko.

Uretse abatanga ubusabe mu rukiko rw'ikirenga ,ubu mu Rwanda hamaze no kwamamara ijambo inshuti z'urukiko;aba nabo abakaba ari abafite ubumenyi runaka ku ngingo z'amategeko  asabirwa gusuzumwa.Aba nabo bahabwa umwanya wo gutanga imyanzuro urukiko rw'ikirenga ruvuga ko ifasha mu gusesengura neza ibyifuzo biba byatanzwe.

Inkuru mu mashusho


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage