Yanditswe Jun, 20 2023 12:37 PM | 16,132 Views
Ishingiro ry'iki cyizere rituruka kuri zimwe mu mpano muri ruhago zikomeje kugaragara hirya no hino yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze y'u Rwanda.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 13 na 11 ziherutse gutwara Igikombe cy'Isi mu mashuri ya Ruhago ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ni rumwe mu ngero z'iki cyizere ku mpano zaturuka imbere mu gihugu mu gihe zaba zisigasiwe neza.
Mu minsi ya vuba hari amwe mu mazina yakomeje kugaruka mu bitangazamakuru, y'abana bakomoka ku babyeyi b'Abanyarwanda cyangwa bafitanye isano n'u Rwanda. Bamwe bamaze gukandagiza ikirenge cyabo mu Ikipe y'Igihugu Amavubi nka Hakim Sahabo wakinaga mu ikipe ya Lille y'abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa kuri ubu wamaze kwerekeza mu Bubiligi mu Ikipe ya Standard de Liège.
Rafael York ukinira Superettan club Gefle IF yo muri Suède nawe ni urugero rw'umwe mu mpano itanga icyizere yinjiye mu Ikipe y'Igihugu mu minsi ya vuba aturutse hanze.
Niba aba bavuzwe hejuru ari bamwe mu bamaze kugaragara, nyamara ukomeje ubushakashatsi bwimbitse ku mpano z'Abanyarwanda usanga urutonde ari rurerure uhereye mu bihugu bifite amateka maremare kandi akomeye muri ruhago y'Isi by'umwihariko ku Mugabane w'u Burayi.
Abakurikiranira hafi izi mpano bagaragaza ko umunsi ku wundi hagenda havuka impano z'abana b'Abanyarwanda cyangwa bafitanye isano n'u Rwanda zikeneye gukurikiranwa mu buryo bw'umwihariko kugirango zishobore gutanga umusanzu mu Ikipe y'Igihugu uhereye mu byiciro byo hasi. Ni ukuvuga abatarengeje imyaka 15 (U15) abatarengeje imyaka 17 (U17), abatarengeje imyaka 20 (U20) ndetse n'abatarengeje imyaka 23 (U23) kugeza mu ikipe nkuru (Senior team).
Ntwari Gad ufite impamyabushobozi yahawe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Bwongereza (FA) y'uwakurikiranye amasomo ajyanye no gukurikirana impano muri ruhago (Introduction to talent identification in Football), mu kiganiro CafeSport kuri Televiziyo Rwanda, yifashishije urubuga rwa Instagram yashinze rwitwa "433rwandaa" agaragaza urutonde rurerure rw'abakinnyi mu mashusho bafite impano baherereye mu bihugu bitandukanye ndetse n'amwe mu makuru y'ibanze abaranga.
Akomeza avuga ko nubwo benshi muri aba bana amaze kuvugana nabo bagaragaza ubushake bwo gukinira u Rwanda mu byiciro bitandukanye bidakuraho zimwe mu mbogamizi bafite zirimo kutagira ababakurikirana mu buryo buzwi bikozwe n'inzego zibifite mu nshingano arizo FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo.
Kuri izi mbogamizi ngo hiyongeraho iz'imiryango yabo rimwe na rimwe igira uruhare mu mahitamo yabo bitewe n'abindi bihugu biba bibashaka ngo babikinire nabyo kubera iamasano baba bafitanye arimo kuba barabikuriyemo cyangwa ababyeyi babo bombi badahuje ubwenegihugu.
Ku rundi ruhande, umutoza akaba n'umusesenguzi muri ruhago, Hassan Muhire na we asanga kuba umwana afite inkomoko mu Rwanda akaba yarakuriye mu mahanga bidahagije kugirango ahite aza gukinira ikipe y'igihugu, mugihe tugezemo aho ruhago itakiri ibyishimo gusa kuko kuri ubu bigendana n'inyungu abakinnyi babikuramo bitewe n'amahitamo yabo, ariho nawe agaruka ku ruhare rw'inzego zifite mu nshingano umupira w'amaguru mu kureshya aba bakinnyi.
Kimwe nuko mu zindi nzego Igihugu gishyira imbaraga mu kwiyegereza abafite impano zitandukanye n'ubushobozi byagirira akamaro Abanyarwanda, bavuga ko ibi bikwiriye gukorwa no mu mupira w'amaguru.
Samuel Gueulette ukinira La Louvière yo mu Bubiligi nawe ni umwe mu mpano zigeze mu Mavubi vuba.Hakim Sahabo wakinaga mu ikipe ya Lille y'abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa kuri ubu wamaze kwerekeza mu Bubiligi mu Ikipe ya Standard de Liège yakinnye umukino Amavubi aherute gukinamo na Mozambique.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru