Yanditswe Jul, 21 2020 09:25 AM | 54,746 Views
Inteko Rusange y'Umutwe
w'Abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigenga komisiyo y'igihugu
yo kurwanya genoside. Hari zimwe mu ngingo zakuwe mu itegeko ryari risanzwe
rikoreshwa zikaba zimuriwe mu zindi
nzego.
Kuva mu mwaka wa 2007 hashyizweho itegeko rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya genoside (CNLG).
Mu ngingo ziri muri uyu mushinga w’itegeko zimwe mu mpinduka zirimo, hari ukuba umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG uzavaho, hagashyirwa Perezida na Visi Perezida.
Ubusanzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa ni we wakurikiranaga ubuzima bwose bw’iyi komisiyo, haba mu gucunga abakozi n’imari, kuri, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko hazajyaho Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange (Divison Manager), ari na we uzaba ufite inshingano z’umugenga w’imari w’iyi komisiyo.
Izi mpinduka hamwe n’izindi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Soline Nyirahabimana yagaragarije abadepite ko zigamije gufasha CNLG kugera uko bikwiye ku nshingano yahawe.
Nyirahabimana yanasobanuye ko hari aho zimwe mu nshingano z'iyi komisiyo zikwiye kuba zikurikiranwa n'izindi nzego, hakaba hari n'izikorwa n'izindi nzego biboneka ko zahabwa CNLG kugira ngo izikurikirane byihariye.
Ingingo zongewe mu mushinga w'iri tegeko harimo guhabwa inshingano zo kubika inyandiko z'inkiko gacaca, mu gihe ingingo irebana no gushakira imfashanyo abacitse ku icumu rya jenoside uyu mushinga uteganya ko izi nshingano zahabwa Ikigega gushinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG).
Ingingo ijyanye n'ingamba zo guhangana n'ingaruka za jenoside nk'ihungabana n'izindi ndwara zatewe na jenoside biteganijwe ko bizajya bikurikiranwa na Ministeri y'Ubuzima, ibintu bamwe mu badepite basanga bikwiye kuzigwaho ku buryo bunoze.
Uyu mushinga w'itegeko rigenga Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside ukaba woherejwe muri komisiyo ibishinzwe kugira ngo izabe ari wo iwusuzuma ingingo ku yindi.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru