AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Inguzanyo ya IMF izishyurwa mu myaka 10 nta nyungu

Yanditswe Apr, 03 2020 18:49 PM | 27,327 Views



Icyorezo cya Koronavirusi gishobora gutuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kuri 5.1% aho kuba 8% nkuko byari byitezwe muri uyu mwaka wa 2020. 

Icyakora Minisiteri y’imari n’igenamigambi itangaza ko inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorari u Rwanda  rwemerewe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF, azafasha igihugu guhangana n’ingaruka za Koronavirusi ku bukungu bw’igihugu.

Kuva icyorezo cya koronavirusi cyagera mu Isi cyahungabanyije imibereho y’abayituye mu nguni zose z’ubuzima, ndetse guhangana nacyo bisaba ingengo y’imari ibihugu birimo n’u Rwanda bitari byarateganyije. 

Ibi byatumye haba ibyuho mu ngengo y’imari ndetse umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu uragabanyuka, nkuko minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabisobanuye.

Yagize ati "Ingengo y’imari izagerwaho n’ingaruka z’ubwoko bubiri: Icya mbere ni uko amafaranga yagombaga kwinjira mu isanduku ya Leta ava mu misoro azagabanuka kuko uhereye no ku bucuruzi byagaragaye ko amahooro avuye ku bitumizwa hanze yatangiye kugabanyuka, ariko n’imisoro y’imbere mu gihugu bitewe n'uko ibikorwa byasubiye inyuma na yo izagabanuka. Icyuho cya 2 kijyanye no gukoresha amafaranga menshi ku bintu bitunguranye bitari biteganyijwe. Twasubiye mu mibare yacu ijyanye n’imizamukire y’ubukungu, muzi ko umwaka ushize twari twageze ku muvuduko wa 9.4% muri 2019, ariko muri uyu mwaka kubera iki cyorezo twasubiye mu mibare dufatanyije na IMF, turateganya ko umuvuduko wamanuka ukagera kuri 5.1%.

Mu rwego rwo gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi n’ingaruka zacyo, Inama y’Ubutegetsi ya IMF yemereye u Rwanda miliyoni 109.4 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ni amafaranga azifashishwa mu bikorwa binyuranye, birimo no gushakira abaturage ba nyakabyizi ibibatunga.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati "Aya mafaranga ntabwo ari amafaranga agenewe umushinga runaka, ni amafaranga aza mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe Leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima kugirango haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage."

Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko nubwo aya mafaranga ari inguzanyo, ku rundi ruhande ari nk’inkunga kuko inyungu yayo ari 0% akazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu myaka 5 iri imbere. 

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere cya Afurika cyemerewe aya mafaranga, dore ko hari hashize icyumweru kimwe ruyasabye, ibintu Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza Dr. Kabano Ignace avuga ko bishimangira icyizere ibigo mpuzamahanga by’imari n’ubucuruzi bifitiye u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi  iri mu biganiro n’abandi bafatanyabikorwa bayo nka Banki y’Isi na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, mu rwego rwo gushaka amikoro yo kuziba icyuho mu bukungu bwarwo no guhangana n’icyorezo cya koronavirusi. 

Minisitiri w’imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana akavuga ko ibyo byose bikorwa hashingiwe ku bushobozi igihugu gifite bityo ko izo nkunga cyangwa inguzanyo zidashobora kubera igihugu umutwaro.

Yagize ati "Ntabwo ari umutwaro kuko umutwaro munini aba ari inyungu ku nguzanyo kandi iyi nkunga nta nyungu zirimo, ikindi kandi yishyurwa mu gihe kirekire kandi agatangira kwishyurwa  nyuma y’imyaka 5 n’igice, ntabwo ari vuba. Ni ukuvuga ngo hagati aho ubukungu buba bwarazamutse ku buryo n’ubushobozi bwo kwishyura buba bumaze kwiyongera. Ikindi kandi buri gihugu kiguza gishingiye ku bushobozi bwo kwishyura. Ntabwo igihugu kirimo gufata amafaranga arengeje ubushobozi busanzwe buteganyijwe bwo kuba twakoresha inguzanyo."

IMF kandi yemeye gusonera u Rwanda umwenda wa miliyoni 68 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 65 z’amafaranga y’u Rwanda, rwari kuzishyura icyo kigega mu myaka 2 iri imbere.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage