AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Itorero ry'abarangije amashuli yisumbuye rizajya ritangirira mu bigo by'amashuli

Yanditswe Jan, 02 2019 20:34 PM | 20,149 Views



Komisiyo y'itorero ry'igihugu ivuga ko mu mwaka utaha abanyeshuri batazongera gutorezwa hamwe, ahubwo bazajya batozwa bakiri ku ishuri hagamijwe kugabanya ingengo y'imari y'amafaranga miliyari 1,5 yifashishwaga.

Mu gikorwa cyo gutangiza itorero ry'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018 inkomezabigwi ikiciro cya 7, bamwe mu banyeshuri bavuga ko nyuma yo guhabwa inyigisho bakerekeza ku rugerero, bajya bakurikiranwa kugira ngo harebwe niba ibyo bigishijwe byaratanze umusaruro.

Perezida wa Komisiyo y'itorero ry'igihugu Edouard Bamporiki avuga ko batangiye gahunda yo kuvugurura uburyo aba banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bajya batozwa bakiri ku masomo ku bigo by'amashuri mu rwego rwo kugira ngo bajye barangiza kwiga bahita bajya kurugerero, amafaranga yabatangwagaho mu kubatunga bari gutorezwa hamwe azakoreshwe mu bindi bikorwa by'iterambere.

Iri torero inkomezabigwi ikiciro cya 7 ryatagijwe kuri site zitandukanye hirya no hino mu gihugu abanyeshuri bazamaramo imisi 3 gusa kandi ryitabiriwe n'abanyeshuri bagera ku bihumbi 54. Komisiyo  y'itorero ry'igihugu igaragaza ko buri mwaka hakoreshwa ingengo y'imari ya miliyari 1 na miliyoni 500 yifashishwa mu bikorwa bitandukanye. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage