Yanditswe Jan, 02 2019 20:34 PM | 20,149 Views
Komisiyo y'itorero ry'igihugu ivuga ko mu mwaka utaha abanyeshuri batazongera gutorezwa hamwe, ahubwo bazajya batozwa bakiri ku ishuri hagamijwe kugabanya ingengo y'imari y'amafaranga miliyari 1,5 yifashishwaga.
Mu gikorwa cyo
gutangiza itorero ry'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018
inkomezabigwi ikiciro cya 7, bamwe mu banyeshuri bavuga ko nyuma yo guhabwa inyigisho
bakerekeza ku rugerero, bajya bakurikiranwa kugira ngo harebwe niba ibyo
bigishijwe byaratanze umusaruro.
Perezida wa Komisiyo
y'itorero ry'igihugu Edouard Bamporiki avuga ko batangiye gahunda yo kuvugurura
uburyo aba banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bajya batozwa bakiri ku
masomo ku bigo by'amashuri mu rwego rwo kugira ngo bajye barangiza kwiga bahita
bajya kurugerero, amafaranga yabatangwagaho mu kubatunga bari gutorezwa hamwe
azakoreshwe mu bindi bikorwa by'iterambere.
Iri torero
inkomezabigwi ikiciro cya 7 ryatagijwe kuri site zitandukanye hirya no hino mu
gihugu abanyeshuri bazamaramo imisi 3 gusa kandi ryitabiriwe n'abanyeshuri bagera ku
bihumbi 54. Komisiyo y'itorero ry'igihugu
igaragaza ko buri mwaka hakoreshwa ingengo y'imari ya miliyari 1 na miliyoni
500 yifashishwa mu bikorwa bitandukanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru