Yanditswe Apr, 18 2022 16:09 PM | 25,743 Views
Minisiteri
y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, iratangaza ko
politiki y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera, kuko hari
inzego zishinzwe kuyikumira n’amategeko ahana uwayijanditsemo.
Imyaka
28 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni jenoside yashobotse kubera
ubuyobozi bwariho bwimakaje politiki y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya
jenoside mu bana b’u Rwanda, kugeza umugambi wa jenoside nyir'izina ushyizwe mu
bikorwa.
Gusa minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko gukorera politiki nk’iyo mu Rwanda bitagishoka dore ko ngo hari n’ababigerageje mu myaka yashize leta igatesha.
Agira ati "Politiki yose yaba ishaka gusenya igihugu ntabwo ishobora gukorwa kuko icya mbere ni uko amategeko ubwayo abibuza uhereye ku itegeko nshinga. Kandi icya kabiri ni uko n’imitwe ya politiki na none yagenderaga ku ngengabitekerezo ya jenoside muri iyi myaka 28 ishize jenoside ihagaritswe, byagiye bigaragara ko hari abanyapolitiki bagiye bashaka kugarura ibyo bitekerezo leta yagiye ibigiramo uruhare n’inteko ishinga amategeko iyo mitwe igaseswa. Mwibuke muri 2003 amashyaka nka MDR Parmehutu yarasheshwe kuko byagaragara ko ishaka kugarura ya ngengabitekerezo ya kera."
"Bivuze ko abakora politiki ubu barabizi ko hari imirongo ngenderwaho itagomba kongera kugarurwa ni ukuvuga politiki y’urwango, ivangura amacakubiri, itoteza n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ni nayo mpamvu uza avuga ko aje gukora politiki ariko bikagaragara ko itubakiye ku bumwe bw’abanyarwanda ntabwo uwo mutwe wa politiki wemerwa na SENA y’u Rwanda, ifite inshingano zo kugenzura ko imitwe ya politiki yemewe idakorera mu murongo wo gutanya abanyarwanda noneho iyo mitwe igaseswa."
Ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza impungenge kubera abiyita abanyapolitiki bakoresha imbuga nkoranyamabaga nka Youtube, bagakwirakwiza imvugo z’urwango n’amacakubiri.
Umushakashatsi kuri jenoside, Tom Ndahiro ni umwe mu bifuza ko inzego bireba zakongera umurego mu guta muri yombi uwo ari we wese ukoresha imvugo ihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside nta kujenjeka.
Hari imwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kunenga u Rwanda iyo inzego z’ubutabera zigize uwo zita muri yombi zimukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Inararibonye muri politiki y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’urubuga ngishwanama rw’inararibonye, Tito Rutaremara we asanga Leta y’u Rwanda ishyira ku mu nzani mu nyungu z’ubutabera ariko na none n’ubwiyunge budasigaye inyuma.
"Buriya iyi leta y’ubumwe igira kwihangana, irareba iti uyu muntu twamwumvise wenda aribwiriza reka tumubwire, ejobundi ikongera ikamubwira iti nyamuneka, ejobundi buriya ikongera ikamubwira iti nyamuneka, yakomeza bakamufata, nicyo gituma uba ubona ba Karasira n’abandi bageze aho.. irambiwe iti twarakubwiye twakugiriye inama ko wica amategeko none ngwino ujye mu bucamanza. Niko ikora igenda buhoro kuko burya kubaka ubumwe ntabwo wirukanka ngo uhere ko ukubita ngo uyu akoze iki! Ugenda buhoro, ubanza kwigisha nyuma rero igihe cyazagera ukabwira ab’amategeko uti mukurikize amategeko ahanwe hakurikijwe amategeko."
Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruherutse gutangaza ko rwakiriye dosiye 53 z’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside mu gihe cy’iminsi 7 y’icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 28 hibukwa abazize jenoside yakorewe abatutsi.
Divin Uwayo
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
1 hour
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru