Yanditswe Jun, 11 2022 12:13 PM | 164,806 Views
Madamu Jeannette Kagame
yasabye abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, kuzaba abantu b'ingirakamaro haba ku gihugu cyabo ndetse no ku isi muri
rusange.
Abanyeshuri 92 barimo abahungu 40 n'abakobwa 52 nibo
bagize icyiciro cya 15 cy'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'ishuri rya Green Hills Academy, Faustin Mbundu nibo bashyikirije aba banyeshuri barangije impamyabumenyi.
Aba banyeshuri nibo benshi barangije umwaka wa 6, mu myaka 15 ishize, abenshi muri bo bamaze kubona Kaminuza zo hanze y'u Rwanda bazakomerezamo amasomo zaba izo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Mu izina ry'abanyeshuri barangije amasomo yabo asoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye, Mireille Mutoni yashimiye abababaye hafi bose mu myigire yabo.
Yagize ati "Inkomezamihigo, turi aba mbere bakoze ibintu byinshi haba mu birebana n'integanyagigisho nshya, amabwiriza ngenderwaho ku shuri, ikoranabuhanga rigezweho, uburyo bw'imyigishirize, byose twarabikoze kandi tubikora neza. Uyu munsi ndetse n'igihe cyose tubashimira uruhare mwagize mu kutugira abantu badasanzwe uyu munsi mureba imbere yanyu, turashimira abarimu, ubuyobozi bw'ishuri mwadufashije kumenya abo twifuza kuba bo twabonye ko abantu bakenera abandi bantu kugira ngo babe abantu."
Umuyobozi wa Green hills Academy, Daniel Hollinger yashimye aba banyeshuri uburyo bitwaye neza bitewe n’uko bize mu bihe bigoye by'icyorezo cya COVID 19 ariko ntibacika intege.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyeshuri ko kuba barangije byerekana ko bakurikiye neza amasomo yabo, abasaba kuzavamo abantu b'ingirakamaro.
"Nizera ko umusanzu wa buri wese muri aba barangije haba ku gihugu cyacu no ku isi muri rusange uzagira agaciro gakomeye, nizera ko muzaba ingirakamaro yaba kuri twe ndetse no mu muryango muri rusange, gutsinda kwanyu mu masomo byerekana ko muzi imbaraga ziri mu kwiga, ndabashimira cyane, nizera ko imiryango iri hano twese dusangiye ibyishimo, mu myaka ishize kuva u Rwanda rubohowe twahawe inshingano zo kubaka iki gihugu no guha abantu nkamwe ibyiza mukwiriye, twizera ko mukwiye kubona uburezi bufite ireme no kwiga mu mashuri meza, gukora cyane nibyo bizatuma mutanga umusanzu wanyu mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije isi muri iki gihe birimo imihindagurikire y'ikirere, ibyorezo bigenda biza, kugira amahitamo meza nkayatumye mugera kuri uru rwego, nibyo bizakomeza kubafasha cyane."
Madamu Jeannette Kagame yasabye n'ababyeyi gukomeza kuba hafi y'abana babo.
Ni ku nshuro ya 15 habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu ishuli rya Green hills Academy.
Iri shuri rimaze imyaka 24 rishinzwe.
Uretse gukurikirana amasomo mu mashami atandukanye, bagize n'uruhare mu gikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu barenga ibihumbi 2 bo mu Karere ka Rubavu, bakaba barakoze n’ibindi bikorwa birimo gufasha abarwayi ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru