AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri Busingye yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe Aug, 18 2019 10:10 AM | 7,364 Views



Abaturage barasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhangana n'ikibazo cy'ibiyobyabwenge bikomeje kwica ubuzima bw'abatari bake. Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Gatandatu Polisi y'Igihugu yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo.

Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi ku rwego rw'Igihugu byabereye mu Karere ka Gicumbi ahatashwe inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu Murenge wa Mutete, hatahwa kandi sitasiyo 2 za polisi imwe yo mu Murenge wa Kaniga na sitasiyo ya Polisi ya Cyumba iri i Manyagiro.

Bamwe mu baturage basanga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kurangiye hari ibikorwa bitanze umusaruro bigezweho cyane mu guhashya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Dan Munyuza akaba yasabye  abaturage by’umwihariko batuye mu mirenge ihana imbibi n'imipaka guhindura imyumvire mu gukorana na polisi batanga amakuru ku bikorwa bihungabanya umutekano birimo ibiyobyabwenge ndetse n'ubucuruzi bwa magendu.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yashimye ibikorwa polisi yakoze mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.Yashimangiye kandi ko kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ari ishingano za buri wese.

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi hubatswe inzu 30 z'abatishoboye, abaturage ibihumbi 3 baracanirwa, hatangwa mitueli ibihumbi 3, hubakwa ibiro by'imidugudu 6, abapolisi basaga 1000 batanga amaraso azafasha abarwayi baba bayakeneye.

Ibi bikiyongeraho ibikorwa by'ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa,kurengera ibidukikije no kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi kandi abaturage bashishikarijwe kwita ku isuku no kwirinda kuramukanya mu rwego rwo kwirinda ko indwara ya Ebola yabageramo.

Inkuru mu mashusho


John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage