AGEZWEHO

  • Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by'Ubukungu ibera muri Arabie Saoudite – Soma inkuru...

Mu Rwanda hatangiye ku mugaragaro imyiteguro ya shampiyona y'Isi mu magare

Yanditswe Sep, 21 2023 12:59 PM | 52,963 Views



Nyuma yuko u Rwanda rwemerewe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025, irushanwa rizaba ribereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa Kane Ministeri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) bagiranye n’inzego zinyuranye ku bijyanye n’imyiteguro y’icyo gikorwa.

Ni igikorwa cyateguwe hagamijwe gushaka abafatanyabikorwa muri iyo gahunda mu gihe hasigaye imyaka 2 kugira ngo iryo rushanwa ribe.

Kuri uyu wa Kane kandi Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Umuyobozi (DG) w'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi Amina Lanaya na Kayirebwa Liliane perezida w'Agateganyo rw'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda nibwo bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kwitegura iyi Shampiyona izabera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2025.

Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center.

Muri Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare bagejeje ubusabe bwabo mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), basaba ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi ya 2025, ubusabe bwaje kwemerwa mu mwaka wa 2021.

U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare nyuma y’uko mu mwaka wa 2018 rwakiriye iya Afurika ndetse igenda ikagenda neza.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju. Photo: MINISPORTS

Umuyobozi (DG) w'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi Amina Lanaya. Photo: MINISPORTS

Uhereye ibumoso: Kayirebwa Liliane Perezida w'Agateganyo rw'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju n' Umuyobozi (DG) w'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi Amina Lanaya ubwo bafunguraga ku mugaragaro ibikorwa byo kwitegura Shampiyona y'Isi mu magare izabera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2025.



Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage