AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Niyonkuru Samuel yegukanye isiganwa ry'amagare rya Kivu Belt Race 2023

Yanditswe Mar, 26 2023 16:23 PM | 27,425 Views



Niyonkuru Samuel ukinira ikipe y'Amagare ya Inovotec yegukanye Kivu Belt Race 2023 atanze ku murongo Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage. Ni irushanwa ryabaye kuri iki Cyumweru.

Ni isiganwa ryatangijwe n'abakinnyi bari munsi y'imyaka 16 mu rwego rwo gutegura Shampiyona y'Isi y'amagare izabera mu Rwanda mu 2025.

Mu ngimbi, Nshutiraguma Kevin yatsinze bagenzi be kuri Sprint mu gihe mu bangavu Byukusenge Mariatha yasize bagenzi be bakinana muri Bugesera amasegonda 33.

Mu bagore, Nirere Xaverine waherukaga gutwara Heroes Cycling Cup muri Mutarama yatsinze byoroshye bagenzi be Mukashema Josiane we wasabwe guhatana mu murongo na Mwimikazi Djazila wabaye uwa 3.

Uguhatana gukomeye kwari gutegerejwe mu bagabo hagati y'ikipe nshya ya Inovotec ya Areruya Joseph na Benediction Club ya Mugisha Moise na Manizabayo Eric. 

Manizabayo Eric yakoze cyane bazenguruka inshuro 5 za Mbere nyuma Mugisha Moise aramufata barajyana ntibyatinda kuko inyuma habonetse igikundi cya 3 cyari kimo Niyonkuru Samuel na Muhoza Eric.

Mugisha Moise yagiye wenyine ariko Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel bamufata hasigaye kuzenguruka rimwe, maze begereye umurongo Niyonkuru Samuel atsinda isiganwa rya Mbere mu bakuru akurikirwa na Muhoza Eric naho Tuyizere Etienne asoza ari uwa gatatu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF