AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Nsegimana wahoze ari ministre muri MYICT yagizwe umujyanama wa Dr.Hamadoun Touré

Yanditswe Jan, 21 2018 22:14 PM | 5,229 Views



Jean Philbert Nsengimana wahoze ari minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, yagizwe umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Jean Philbert Nsengimana yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame  wamuhaye izi nshingano zo kuba umuyobozi muri uyu muryangango. Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe akuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa ni we wafashe icyemezo cyo kugira Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré.

Dr Touré, uwo Nsengimana abereye Umujyanama, yahoze ayobora ikigo mpuzamahanga mu itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame. Muri iki gihe ari kwiyamamariza kuyobora Mali mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko interineti y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage