Yanditswe Dec, 30 2021 20:41 PM | 132,084 Views
Muri ibi bihe by'iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa bwihariye ingabo z'igihugu n'abandi bagize inzego z'umutekano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga z’ingabo z’u Rwanda,yashimiye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano umurava n’ubwitange byabaranze mu bijyanye no kurinda no kurengera abanyarwanda mu mwaka wa 2021;umwaka waranzwe n’imbogamizi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Mu butumwa bugamije kubifuriza umwaka mwiza, Perezida Kagame wavuze ko igihugu gitewe ishema na bo, yabwiye abagize inzo z’umutekano nubwo habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19,bageze ku rugero ndetse banarenza ibyo bari bategerejweho, mu bwitonzi buhamye, kutirebaho bonyine ndetse n’ubunyamwuga.
Perezida wa Repubulika yashimiye by’umwihariko abagize inzego z’umutekano bari mu butumwa hanze y’igihugu byaba binyuze mu masezerano hagati n’ibihugu cyangwa se mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro.
Yavuze ko kuba bari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ari ikikenyetso cyo kwitanga kwabo mu guharanira amahoro n’ituze kumugabane wabo ndetse no hanze yawo.Umukuru w’igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda bashima cyane ubwo bitange bwabo.
Perezida Kagame yasoje ubutumwa yageneye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano abasaba gukomera kwimakaza no kudatezuka ku ndangagaciro n’umutima w’u Rwanda. Yabasabye kdi gukomeza kuzamura ibendera ry’igihugu no gukomeza gukora bazirikana icyizere bagiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo.
Jean Pierre KAGABO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru