AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC

Yanditswe Feb, 01 2024 21:50 PM | 278,376 Views



Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2024.

Uyu mukino watangiye APR FC ihabwa amahirwe yo kuwutsinda ndetse ni yo yawinjiyemo mbere.

Ku munota wa 13, ni bwo Ikipe y’Ingabo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nshimiyimana Yunussu ku mupira yakinishije umutwe uvuye ku mupira w’umuterekano watewe na Ruboneka Jean Bosco.

Police FC byayisabye gutegereza iminota 75 kugira ngo isubire mu mukino kuko ni bwo yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rutahizamu Peter Agblevor ku mupira wavuye kuri Aboubakar Djibrine Akuki.

Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 90, Peter Agblevor yafashije Police FC kubona igitego cya kabiri cyinjiye mu buryo butavuzweho rumwe.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’ikosa ryakorewe Umurundi Nshimirimana Ismaël 'Pitchou' wa APR FC ariko Umusifuzi wo ku ruhande, Mugabo Eric, yari yerekanye ko APR FC ari yo irengura ariko ahita yisubiraho.

Muhadjiri yarenguye umupira, awusunikira Bigirimana Abeddy na we wawuhaye Peter ahita awuboneza mu rushundura, Pavelh Ndzila ntiyashobora kuwugarura.

Umukino wahagaze iminota umunani nyuma yo kwerekana itanu y'inyongera kubera kutishimira iyemezwa ry’igitego cyabanje kugibwaho impaka.

Police FC yegukanye iki gikombe yageze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports mu gihe APR FC yatsinze Musanze FC.

Umukino wa nyuma mu bagabo wabanjirijwe n’uw’abagore warangiye AS Kigali WFC itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0 cya Ukwinkunda Jeannette.

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari yahawe miliyoni 6 Frw mu gihe APR FC yagenewe miliyoni 3 Frw. Mu bagore, AS Kigali yahawe miliyoni 4 Frw naho Rayon Sports ishyikirizwa miliyoni 2 Frw.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage