AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Sitting Volleyball: Amakipe y’Igihugu yatambagije Kigali igikombe yakuye muri Nigeria

Yanditswe Feb, 05 2024 17:47 PM | 131,696 Views



Amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yatembereye Umujyi wa Kigali yishimira igikombe n’imidali yakuye muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria.

Abakinnyi n’abatoza bagize aya makipe batambagijwe ibice bitandukanye bya Kigali aho bakoresheje inzira ituruka kuri Classic Hotel Kicukiro - Rwandex - Kanogo - Rondpoint mu mujyi - Gereza- Nyamirambo - Kimisagara - Nyabugogo - Kacyiru - KBC - Inteko - Chez Lando - Rwahama - BK Arena - MINISPORTS - Chez Lando basoreza Classic Hotel.

Mu nzira aya makipe yanyuzemo yeretswe urukundo n’abo banyuzeho, bayashimira uko yitwaye mu mikino yahaye Ikipe y’Abagore itike yo kuzahagararira Umugabane wa Afurika mu mikino Paralempike izabera i Paris mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Aya makipe yazengurukijwe mu Mujyi wa Kigali hifashishijwe imodoka ifunguye hejuru, isanzwe ikoreshwa mu gutembereza ba mukerarugendo n’abandi, izwi ka Tembera u Rwanda.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu Bagore bakina Sitting Volleyball yatsinze Kenya amaseti 3-0, yegukana Shampiyona Nyafurika, inabona itike y'imikino Paralempike izabera i Paris mu Bufaransa.

Iyi mikino yabereye muri Nigeria ku wa 29 Mutarama-3 Gashyantare 2024, yarangiye Ikipe y’Igihugu mu Bagabo itahanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0 (25-18, 25-12, 25-16).

Ikipe y'Igihugu y'Abagore igiye gutangira kwitegura imikino paralempike itegerejwe kuva ku wa 29 Kanama kugeza ku wa 7 Nzeri 2024 muri North Paris Arena. Biteganyijwe ko izakorera umwiherero mu bihugu birimo Brésil, u Butaliyani n’u Budage.

Ni ku nshuro ya gatatu, Ikipe y’u Rwanda mu bagore igiye kwitabira imikino Paralempike yikurikiranya. Ku nshuro ya mbere hari mu 2016 ubwo aya marushanwa yaberaga mu Mujyi wa Rio muri Brésil, mu 2021 yabereye i Tokyo mu Buyapani aho u Rwanda rwakoze amateka rutsinda igihugu cyayakiriye amaseti 3-0 kiba icya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kibonye intsinzi mu mikino Paralempike.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage