Yanditswe Dec, 21 2017 16:31 PM | 4,114 Views
Perezida wa Republika Paul Kahgame uri mu ruzinduko
rw'akazi muri Sudan aho yatanze ikiganiro muri kaminuza mpuzamahanga ya Afurika aho
yatumiwe n'ubuyobozi bwa yo ngo aganirize abanyeshuli bayigamo.
Yabanje kubasobanurira ko uruzinduko arimo rugamije kunoza ubutwererane hagati y'u Rwanda na Sudan ndetse na Afurika muri rusange. Yavuze ko kuba Abanyafrika bakorera hamwe bikenewe cyane muri iki gihe, kuko iterambere ry'umugabane ryihuta cyane kandi ukaba ufite uruhare runini mu bibera ku isi yose.
Yababwiye kandi ko ibisubizo ku bibazo bikomereye Afurika biri muri Afurika n'ubundi, kandi ko byahahoze n'ubwo hari igihe abanyafurika biba ngombwa cyangwa bagahatirwa ko bategereza ko bakemurirwa ibibazo n'abandi ku bw'inyungu zabo bwite kandi.
Yabwiye abo banyeshuli ko bariho mu gihe cyize kuko bafite ibikenewe byose kugira ngo Afrika ibe uko abayituye bayifuza.
Umukuru w'igihugu yatangaje ko yishimye kuba ibihugu byinshi bya Afrika harimo na Sudan n'u Rwanda byatangiye gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gutanga umusanzu ungana na 0.2% wo gufasha umuryango wa Afrika yunze ubumwe kwihaza mu ngengo y'imari, akava ku byinjizwa muri buri gihugu. Aha ni naho yasobanuye amavugururwa y'uyu muryango aho yavuze ko agamije kuwufasha gukora mu buryo buhamye, ufite intego kandi ukagira amikoro mu buryo burambye.
Avuga ku ruhare rwabo nk'abantu bize, kandi b'urubyiruko, perezida Kagame yababwiye ko ari bo mizero y'umugabane kuko ari bo bagomba kuwugeza ku iterambere n'uburumbuke bibereye bene wo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru